ICC yasohoye inyandiko zo gufata Minisitiri w’Intebe wa Israel

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
ICC yashyizeho inyandiko zo guta muri yombi Minisitiri w'Intebe wa Israel B. Netanyahu

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC rwasohoye inyandiko zo guta muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo Yoav Gallant n’umuyobozi w’ingabo w’umutwe wa Hamas bakekwaho ibyaha by’intambara.

Abacamanza bo mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC bavuga ko urubanza rwabanje kuba urukiko rwatesheje agaciro ubusabe bwa Israel bwa kwanga icyo cyemezo.

Undi ushakishwa na ICC ni Mohammed Deif, uyu ni Umuyobozi wa gisirikare w’umutwe wa Hamas cyakora ingabo za Israel zemeje ko zamuhitanye mur Nyakanga 2024 mu gitero cyagabwe kuri Gaza.

Abacamanza bavuga ko hari ibimenyetso bifatika ku ruhare rw’aba bagabo mu byaha by’intambara n’ibyibasira inyoko muntu bikorerwa mu ntambara irimo ibera muri Gaza.

Israel na Hamas byamaganye ibyo birego.

Nubwo hashyizweho izi nyandiko icyemezo cyo kuzikurikiza kigomba gufatwa n’ibihugu binyamuryango 124 bigize ICC, hatarimo Israel cyangwa inshuti zayo, na Leta zunze ubumwe za America.

Umushinjacyaha Mukuru wa ICC, Karim Khan muri Gicurasi uyu mwaka yari yagerageje gushyiraho inyandiko zita muri yombi Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, Yoav Gallant (yahoze ari Minisitiri w’Ingabo wa Israel), na Mohammed Deif wari ukuriye igisirikare cya Hamas, n’abandi bayobozi bakuru ba Hamas, ari bo Ismail Haniyeh na Yahya Sinwar bombi bishwe.

Igitero cya Hamas ku butaka bwa Israel cyabaye tariki 7 Ukwakira, 2023, cyahitanye Abanya-israel 1,200 abandi 251 batwarwa bunyago muri Gaza.

Kuva ubwo ingabo za Israel zatangiye intambara igabwamo ibitero simusiga byo guhiga abakoze icyo gitero, no kubohoza izo mfungwa. Hamaze gupfa abantu 44,000 muri Gaza.

- Advertisement -

Iyi ntambara yanarenze urubibi rwa Gaza igera no muri Lebanon/Liban.

IVOMO: BBC

UMUSEKE.RW