IGITEKEREZO: Icyuho mu mikoranire y’ibigo by’itumanaho kiraha urwaho abatubuzi

UMUSEKE UMUSEKE
Ifoto sosiyete ya MTN ikoresha mu bukangurambaga (Internet Photo)

Iyi nkuru ni IGITEKEREZO CY’UMUSOMYI WA UMUSEKE

Ejobundi ubwo nari nzindukiye ku kazi nasanze mugenzi wanjye uvuka mu mahanga (Iburayi) amaze kwibwa kuri telefoni ye amafaranga kuri Mobile money. Yari amaze kuyibwa na numero yamubwiye ko iyayobeje, na we mu kutamenya ururimi yitabaza Google ngo amenye icyo uwo muntu ashaka kumubwira. Google translator (ihindura indimi) imubwira nyine ko hari umuntu uyobeje amafaranga ni uko na we n’ubuntu bwinshi arayamwoherereza. Nyuma nibwo yatubajije tumubwira ko yibwe!

Nihutiye guhamagara umukozi muri MTN uri mu babikora (kuko byigeze kumbaho) andebeye ambwira ko bamaze kuyakuraho bakaba bayashyize kuri Tigo. Nti “none ubwo bigende bite?” Ati “Ubu yageze ku wundi murongo tudacontrola, icyo nakora ni ukuguha uwo murongo wa Tigo yashyizweho ubundi mukageza ikirego kuri RIB”. Yaduhaye numero dutanga ikirego kuri RIB.

Ibi bimaze kuba akamenyero ko amafaranga aho kwibwa ngo ashyirwe kuri numero ya MTN ahita ashyirwa ku wundi murongo cyane uzwi nk’uwa Tigo. Aho kuyagaruza bihita biba ibibazo bigategereza ko uwibwe atanga ikirego muri RIB.

Kuba aba bajura babikora gutya ni uko bazi ko hari icyo cyuho. Mbere uwibaga akayashyira kuri numero ya MTN yindi, iyo wabimenyeshaga MTN vuba bahitaga bakurikira iyo numero, ndetse n’amafaranga bakayafunga. N’ubu kandi niko bimeze. Kuba rero ubu ashyirwa ahandi ni uko abo bajura bamaze kubona ko kampani ya MTN ntacyo yakora mu bijyanye no kuyafungisha ku wundi murongo.

Ibi rero birasaba imikoranire hagati ya kampani ya MTN na Airtel ari nayo yafashe iyari Tigo kugira ngo nk’uko ubu umuntu yoherereza undi amafaranga kuri Airtel akoresheje MTN habeho n’inzego z’ibyo bigo zihuriweho zigamije guhashya abibira kuri MTN bagashyira kuri numero za Tigo. Ibi byaca ubu bujura ubona bamwe bagize akazi aho birirwa boherereza messages (SMS) abantu ngo bibeshye baboherereza amafaranga, bikarangira abatagize amakenga basahuwe utwabo.

Mu kwezi kwa 9 RIB, yerekanye abantu 45 bakekwaho kuba abajura bari bamaze igihe biba abantu bakoresheje amayeri atandukanye, cyane Mobile Money. Abo bafashwe mu bihe bitandukanye hagendewe ku batanze ibirego hagati ya Mutarama na Nyakanga 2024. Aba bajura biyitaga ’Abameni’ kugira ngo bibe abantu bakoreshaga amayeri arimo guhamagara umuntu bakamubwira imibare akanda, atabyitaho bikarangira yibwe.

Aba kandi bakoraga nk’itsinda bafite n’aba-agent b’ibigo by’itumanaho bitandukanye bagahita babafasha kubikura ayo bibye mu gihe nk’icyo guhumbya. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yasobanuye ko mbere yo gufatwa habanje gukorwa iperereza ryimbitse bamenya uko bakora kugira ngo bafatirwe rimwe, nyuma bose batabwa muri yombi ndetse ubu bafungiye kuri sitasiyo za RIB zitandukanye nk’uko byatangajwe icyo gihe. Dr. Murangira yavuze kandi ko mu mezi arindwi kugeza muri Nyakanga 2024 bari bamaze kwiba asaga miliyoni 420Frw  (Frw424, 493, 991) nk’uko bigaragazwa n’abatanze ibirego.

Nubwo aba bafashwe mu buryo bakoreshaga harimo n’ubwo bwo kubeshya ko bayobeje amafaranga, ariko messages ziracyohererezwa abantu zivuga ko habayeho kwibeshya bakaboherereza amafaranga. Rimwe na rimwe bene aba bajura baranahamagara wavuga ko wabavumbuye bakagutuka.

- Advertisement -

Mu gihe hagitegerejwe ko imikoranire mu gufatira amafaramga aba yibwe atarabikuzwa ni ngombwa ko n’abafite amatelefoni bagira amakenga nk’uko ubutumwa bumwe na bumwe bwoherezwa na kampani bubyibutsa, mbere yo kohereza amafaranga uyu cyangwa uriya, abantu bakamenya neza koko niba uyasaba baziranye cyangwa se niba ari umutekamutwe.

Rukiramacumu Nelson