Igisirikare cya Congo cyakozanyijeho n’inyeshyamba za Maï-Maï

Igisirikare cya Leta, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Ugushyingo 2024, cyakozanyijeho n’inyeshyamba za Maï-Maï .

Iyi mirwano yabereye ahitwa Mabambi, muri twritwari ya Rubero mu Ntara ya Kivu ya Ruguru.

Amakuru avuga ko iyi mirwano yatumye abaturage bava mu byabo barahunga, batinya ko ko ibintu byarushaho kuba bibi, berekeza mu duce tutarimo imirwano.

Abasirikare ba FARDC bari Kalundu , mu birometero bitanu uvuye Mabambi habereye imirwano, bateye uyu mutwe wa Mai Mai, bawukura mu birindiro byabo byari Vusanza, bari barafashe kuva kuwa 14 Ugushyingo uyu mwaka.

Kugeza ubu ntabwo haratangazwa icyasembuye iyi mirwano no gutuma FARDC yihimura kuri Maï-Maï.

Andi makuru avuga ko ibikorwa byose by’abaturage byabaye bihagaze kuva kuwa Gatatu kugeza kuri uyu  kuwa kane mu gitondo.

Okapi amakuru ihabwa na sosiyete sivile avuga ko kugeza ubu muri ako gace nta mirwano yabaye ndetse ko hari ituze .

Teritwari ya Rubero , muri Kivu ya Ruguru,yiganjemo imitwe myinshi yitwaje intwaro.

Gusa mu Ukwakira uyu mwaka yari yishyize hamwe , yiyemeza kutazongera gutera FARDC, ahubwo ko irajwe ishinga no kubanza guhangamura umutwe wa M23 ufatwa nk’umwanzi mukuru wayo.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW