Ikibazo cy’ubudahangarwa bw’udukoko ku miti giteje inkeke

MURERWA DIANE MURERWA DIANE
Umuyobozi w'Ishami rya Serivise z’Ubuzima mu Kigo cy'Igihugu cy' Ubuzima (RBC), Dr. Isabelle Mukagatare

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), cyatangaje ko gihangayikishijwe n’udukoko tugira ubudahangarwa ku miti yari isanzwe ivura indwara, isaba inzego zikomatanyije mu buvuzi kuvura indwara neza ziterwa n’udukoko twandura, hakoreshejwe imiti nyayo mu rwego rwo kwirinda ingaruka zikomeye ku buzima.

Ibi byagarutsweho ku wa Gatanu tariki 21 Ugushyingo 2024, mu Nama Mpuzamahanga yiga ku bijyanye n’Ubukangurambaga ku kurwanya ubudahangarwa bw’udukoko ku miti, (World Antimicrobial Resistance (AMR) Conference).

Bamwe mu basanzwe bakora ubuvuzi babwiye UMUSEKE ko ikibazo cy’ubudahangarwa ku miti kitagaragara ku bantu gusa ahubwo kiganje no ku matungo no mu bidukikije.

Bahamya ko aho bigana niba nta gihindutse, abantu bazakomeza gupfa bazize ubwo budahangarwa bw’udukoko ku miti kandi ko atari ikibazo cy’abantu bapfa gusa ahubwo n’amatungo apfa hanyuma n’ubukungu bukahagwa.

Umuyobozi w’Ishami rya Serivise z’Ubuzima muri RBC, Dr. Isabelle Mukagatare, yasobanuye ko mu mpamvu zituma utwo dukoko twiyongera ziterwa no gukoresha imiti igihe kirekire nta guhindura bityo ugasanga iyo miti aho kuvura utwo dukoko turi mu mubiri ahubwo irushaho kutugiraho ubudahangarwa.

Yagize ati “Mu miti dutanga mu rwego rw’ubuvuzi iba itandukanye, hari iba ifite ubushobozi budakabije cyane ariko bushobora kuvura. Ubutumwa duha abakora ubuvuzi bukomatanyije ni ukuvura neza iyo ndwara iterwa n’utwo dukoko dukoresheje imiti nyayo, ariko itarengeje.”

Dr. Mukagatare yasobanuye ko utwo dukoko tugira ubudahangarwa ku miti twabaye twinshi aho usanga hari aho agakoko gasuzugura imiti igera kuri itandatu kuko twawurushije imbaraga.

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), mu ishami ry’ubushakashatsi ku ndwara z’amatungo, Dr. Rukundo Jean Claude, avuga ko iki cyibazo kitari mu bantu gusa ari kimwe no mu buvuzi bw’amatungo.

Yagize ati”Nk’uko iki kibazo kigaragara mu bantu no mu matungo twarakibonye ndetse imibare duherutse gutanga mu mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ngo hakorwe ubushakashatsi, 46% yatwo basanze dufite ubudahangarwa ku miti.”

- Advertisement -

Dr.Rukundo yaboneyeho n’umwanya wo gukangurira abantu kuvura neza amatungo bayaha imiti ikwiye kuko mu gihe bayahaye imiti itagenewe uburwayi bwayo, bituma twa dukoko afite dukomeza gukwirakwira kandi tukaba twayica vuba.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) kiributsa abaturage kwirinda guhanahana imiti ngo utwo dukoko tudakomeza gukwirakwira ndetse no kurushaho kunoza isuku, kuko utayikoze mu gihe uhuye na twa dukoko dushobora kwanduza undi.

Abayobozi batandukanye bagaragaje ko hakwiriye kugira igikorwa vuba na bwangu
Umuyobozi w’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Brian Chirombo

Umuyobozi w’Ishami rya Serivise z’Ubuzima mu Kigo cy’Igihugu cy’ Ubuzima (RBC), Dr. Isabelle Mukagatare

MURERWA DIANE

UMUSEKE.RW i Kigali

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *