Umuntu ufite imyaka 15 kuzamura azaba ashobora kujya kwa muganga yijyanye agahabwa serivisi zo kuboneza urubyaro cyangwa izo bifitanye isano adaherekejwe n’umubyeyi cyangwa umurezi we.
Bizakorwa mu gihe cyose itegeko rishya rigenga serivisi z’ubuvuzi rizaba ritowe, ryemejwe n’Inteko Ishingamateko y’u Rwanda.
Ubwo Minisitiri w’ubuzima ,Dr Nsanzimana yagezaga mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda,umushinga w’iri tegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi,yatangaje ko nubwo amategeko asanzwe ateganya ko abifatira imyanzuro ku birebana no guhabwa serivisi z’ubuzima bw’imyororokere ari abafite imyaka y’ubukure [ni ukuvuga imyaka 18], usanga bizitira ingimbi n’abangavu kuri serivisi n’amakuru ku buzima bw’imyororokere bikaba intandaro y’ubwiyongere bw’inda zitateganyijwe.
Iri tegeko ririmo ingingo iteganya ko umuntu ufite imyaka kuva kuri 15 kuzamura ashobora kwifatira icyemezo cyo guhabwa amakuru na serivisi z’ubuzima bw’imyororokere.
Impaka z’urudaca zazamuwe na benshi…
Abantu batandukanye bakomeje kujya impaka kuri iri tegeko,aho bamwe bavuga ko baba bahaye rugari umwana w’umukobwa kwishora mu busambanyi.
Gusa abandi bo bavuga ko cyaba ari icyemezo cyiza cyatuma imibare y’abangavu baterwa inda imburagihe yagabanuka.
Uwera Rugomwa Charmante,akora mu kigo cya Empower Rwanda gisanzwe gikorera ubuvugizi umwana w’umukobwa.
Uyu avuga ko mu gihe iri tegeko rishya rigenga serivisi z’ubuvuzi ryaba ritowe, cyaba ari igisubizo ku bangavu baterwa inda imburagihe kuko byagabanya iyo mibare .
- Advertisement -
Ati “ Niba dufite abana babyara bakiri kuri iyo myaka, bisobanuye ko n’izo serivisi bazikeneye.Bivuze ko ahubwo kuba ritarashyirwa mu bikorwa hari bamwe bacikanywe.”
Yakomeje ati “Ni ikintu twakwishimira cyane kuko ni ikintu twahuraga na cyo ku bijyanye na serivizi n’abagomba kuzihabwa, ugasanga mu by’ukuri umwana ku myaka 15 ashobora gukora imibonano mpuzabitsina. Ariko ugasanga ya serivizi yo kuba yakwirinda , yaboneza urubyaro ntabwo ayibona kandi mu by’ukuri afite aho ahuriye n’ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina. Bivuze ko azakora imibonano mpuzabitsinda idakingiye kandi najya gusaba serivisi ayibure.”
Rero ni ikintu kigomba kwihutishwa kandi ni n’igisubizo kuko hari bimwe twaburiraga ibisubizo, twaburaga icyo dukora ariko uyu munsi igisubizo kigiye kuboneka.”
Uwera asanga abantu badakwiye gutekereza ko abakobwa bafite imyaka 15 bemerewe kwijyana bagahabwa serivisi zo kuboneza urubyaro byabashora mu busambanyi.
Ati “Hari abakora imibonano mpuzabitsina bafashwe ku ngufu cyangwa se kubera ko habayeho gushyuhaguzwa(Purepressure). Hari bagenzi be bamuganirije ,uwo muntu se ko atujuje ya myaka tumujugunye? Oya ahubwo tuzamuha za serivisi yemerewe, tumurinde ibyo tugomba kumurinda ariko mu by’ukuri tutanirengagije yuko agomba kwigishwa na mbere yuko akora imibonano mpuzabitsina. Rero ntabwo bivuze ko twaba dushoye abantu mu mibonano mpuzabitsina.”
Alice Kanyana, azwi cyane nk’impirimbanyi mu kurengera umugore n’umwana w’umukobwa.
Yabwiye UMUSEKE ko mu gihe iri tegeko ryaba ryemejwe, bizafasha kugabanya inda abana b’abakobwa baterwaga imburagihe.
Ati “ Bizagabanya inda z’imburagihe, zimwe usanga abana batwise bari munsi y’imyaka 18. Niba itegeko ryavugaga ko umwana yemerewe seerivisi zo kuboneza urubyaro munsi ya 18 ariko ababyeyi bakamusinyira,mu muco w’Abanyarwanda nta mubyeyi wasinya ibyo bintu, niba kandi umubyeyi yagira ubushake, nta mwana uzajya kubisaba umubyeyi.”
Akomeza ati “ Niba afite umuntu baryamana, ni ibintu aba ahisha iwabo, ntabwo azigera abasaba ngo bajye kumusinyira. Bari babyemerewe ariko ugasanga bigoranye kuko hari hakenewe ko umubyeyi amusinyira.”
Kanyana avuga ko abantu batekereza ko abana b’abakobwa bagiye kujya bishora mu busambanyi ari imyumvire mibi.
Ati “ Iyo ni imyumvire mibi ,ubundi se ntibayikora. Ibihumbi by’abana bangahe batwite si uko baba babikora, ni nde wabahaye ubwo burenganzira ? N’ubundi itegeko rihari rirabangama , nonese kuki batwita? Kubemerera uburyo bwo kuboneza urubyaro nta gusinyirwa n’umubyeyi ahubwo ni ukubarinda ntabwo ari ukubashora.”
Akomeza ati “Ubundi umuco wacu ni uko bumva ko gukora imibonano mpuzabitsina ari byacitse ariko ugiye mu bindi bihugu ntabwo ari uko biba bimeze. Umwana rero ukora imibonano mpuzabitsina icyo leta igiye kumufasha igiye kumurinda , igiye gutuma atandura indwara, adatwita atabiteganyije. Ahubwo bagiye kumurinda.”
Uwizeyimana Josiane, (Focal Person) mu ihuriro ry’umuryango Rwanda young woman SRHR Network, rigizwe n’imiryango 17 itegamiye kuri leta, iharanira uburenganzira bw’umugore ,mu bijyanye n’ubuzima bw’imyorokere.
Uyu avuga ko mu gihe iri teko ryakwemezwa bizarinda umwana w’ukobwa kandi inyigisho zo kwirinda n’indangagaciro zizakomeza.
Ati “ Kuba bashyizeho itegeko ntabwo bivuze ko za nyigisho zacu zo kubwira umwana w’umukobwa, kugira indangagaciro ,kwifata, ntabwo zivaho. Ariko nibura tureke kwirengagiza ukuri ko hari na ba bana batari bubone za serivizi n’agakingirizo atari buhite akabona nubwo kwifata byanze . “
Kuko umwana wagiye kuboneza, ni uko kwifata byamunaniye. Ariko aho kugira ngo tuzarwane n’ingaruka zo gutwita imburagihe, wa mwana nawe ingaruka z’imikurire mibi, n’uwo akaba yahura n’izindi ngaruka, reka bashyireho n’izo serivisi, ubikeneye abashe kuzemererwa.
Akomeza ati “ Oya ntabwo ari ukumushora ahubwo wa wundi wari ubikeneye, turamufasha iki ngo abibone. Izo serivisi ni ziba zihari zizaba zizibye cya cyuho cya wa mwana wazifuzaga ntazihabwe bitewe nuko agongwa n’itegeko.”
Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku buzima n’imibereho y’abaturage bugaragaza ko hari abagore bafite imyaka 15-19 basanze barakuyemo inda, abatwite n’ababyaye bafite abana bitaho.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abana 4.5% b’abakobwa bakoze imibonano mpuzabitsina batarageza ku myaka 15, mu gihe abahungu bo ari 10.1% baba barakoze imibonano mpuzabitsina batarageza ku myaka 15. Muri aba harimo abari bafite abana mbere yo kugeza ku myaka 15 y’amavuko.
UMUSEKE.RW