Inkengero z’i Kivu ziri guterwaho ibiti

MUKWAYA OLIVIER MUKWAYA OLIVIER
Inkengero z'i Kivu ziri guterwaho ibiti

Abaturage bo mu mirenge ituriye ikiyaga cya Kivu mu turere twa Rutsiro na Rubavu irimo gufashwa gutera ibiti by’imbuto n’ibisanzwe byo gufata ubutaka bwangizwaga n’isuri yavaga mu misozi ihanamye ikikije iki kiyaga bikagira ingaruka ku buzima bw’abaturage no ku binyabuzima biba mu kiyaga cya Kivu.

Ibi bikorwa byo muri uyu mushinga w’imyaka itandatu bikaba birimo gukorwa n’abaturage aho uzabasha gukuza igiti hari n’ishimwe azahabwa.

Abaturage bo mu karere ka Rubavu ahatangirijwe uyu mushinga bavuga ko bafite ikizere kubwo kubungabunga umusozi wa Rubavu wajyaga uteza isuri yangizaga amazu n’imihanda.

Dukuzumuremyi Jean Bosco ukuriye itsinda Turwanye Ibiza rikorera mu musozi wa Rubavu avuga ko barimo gutera ibiti bivangwa n’imyaka n’iby’imbuto bizabafasha gufata amazi yajyaga abatwarira ubutaka bahingaho mu musozi wa Rubavu.

Ati’’Uyu mwaka dufite umuhigo wo gutera ibiti bivangwa n’imyaka ndetse n’iby’imbuto 41900 bikaba bizadufasha gufata ubutaka ntibutwarwe n’amazi y’imvura ndetse tunihaze mu biribwa ku bw’imbuto zizera muri ibi biti turimo gutera mu musozi wa Rubavu’’.

Yakomeje avuga ko uretse ibiti bagiye no gucukura imyobo izajya ifata amazi kuburyo nta mazi n’amake azongera kumanuka avuye mu musozi wa Rubavu.

Bayavuge Francoise wo mu murenge wa Rubavu ariko akaba afite ubutaka mu musozi wa Rubavu avuga ko ibiti barimo gutera bizafata ubutaka bwajyaga bumanuka bukajya mu baturage no mu mihanda.

Ati’’Ibi biti turimo gutera bizadufasha kurwanya isuri ndetse tubone n’imbuto ariko igikomeye nuko nta butaka buzongera kumanuka bukaza mungo z’abaturage no mu muhanda,kuburyo bizatuma ibyo turimo gutera bizera neza’’.

Uwizeye Belange umuyobozi Nshingwabikorwa w’umuryango nyarwanda uharanira iterambere, RWRRI avuga ko ikigamijwe ari ugufasha abaturiye imisozi ihagamye ikikije ikiyaga cya Kivu kubaho neza ndetse n’ikiyaga kikabungwabungwa mu nyungu zabo .

- Advertisement -

Ati’’Muri gahunda y’imyaka itanu isigaye turateganya gutera ibiti bigera ku bihumbi 300 muri Rutsiro na Rubavu mu mirenge ikora ku kiyaga cya Kivu kandi tukibanda ku bikenewe nk’ahanyura imigezi tuzahatera imigano ahatuye abaturage tubahe avoka n’amapera,mu mirima tubahe gereveriya n’ibiti bivangwa n’imyaka naho ahadahingwa tuzabaha ibiti by’amashyamba’’.

Yakomeje avuga ko ibiyaga byari byegeranye n’amashyamba ariko yagiye ashira bitewe nuko abantu bagiye bayatema urubu n’ibiyaga bikaba byugarijwe n’isuri akaba ariyo mpamvu bibanze ku kiyaga cya kivu kugirango abagituriye babashe kubaho neza n’ikiyaga kimeze neza byose ku nyugi z’abagituriye.

Nzabonompa Deogratias, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, avuga ko kubungabunga amazi ava muri uyu musozi bizafasha kubona imbuto ndetse n’ubukerarugendo bukahazamukira.

Ati’’Uyu mushinga urimo kudufasha kurwanya icyatera isuri kurusha guhangana n’ingaruka zayo tukanabona imbuto zo kurya kandi n’ubukerarugendo buzahazamukira kuko twamaze gushyiraho inzira ba mukerarugendo bakoresha,hari ibikorwa remezo bihari dushaka kuvugurura bikajyana n’igihe tunareba nuko hashyirwaho n’ibijyanye na siporo’’.

Uretse ibiti abaturage bo mu karere ka Rutsiro mu mirenge ya Musasa, Kigeyo, Mushonyi, Boneza, Kivumu,Gihango na Mushubati.

Mu karere ka Rubavu ni mu mirenge ya Nyundo, Rubavu,Rugerero, Nyamyumba baheruka guhabwa imbuto nshya y’ibijumba bitukura n’ibishyimbo bikungahaye ku butare byitezweho kuzagabanya imirire mibi no kongera umusaruro.

Nzabonompa Deogratias umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu atera igiti mu musozi wa Rubavu
Uwizeye Belange, umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango nyarwanda uharanira iterambere RWRRI atera igiti

Inkengero z’i Kivu ziri guterwaho ibiti
Abaturage biterera ibiti mu mirima yabo

MUKWAYA OLIVIER 

UMUSEKE.RW i Rubavu

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *