Israel igiye kujurira ku nyandiko za ICC zo guta muri yombi Netanyahu

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Israel igiye kujurira ku nyandiko za ICC zo guta muri yombi Netanyahu

Israel yavuze ko izajurira ku nyandiko zo guta muri yombi Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu n’uwahoze ari Minisitiri w’ingabo Yoav Gallant zasohowe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC).

ICC ibarega  ibyaha byo mu ntambara muri Gaza.

Mu cyumweru gishize, abacamanza ba ICC basohoye inyandiko zo guta muri yombi abo bagabo babiri hamwe n’umukuru wa gisirikare wa Hamas Mohammed Deif, bavuga ko hari impamvu zumvikana zo kwemeza ko hari uburyozwacyaha kuri bo ku byaha byo mu ntambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu bivugwa ko byakorewe muri Gaza.

Leta ya Israel, hamwe na Netanyahu na Gallant, bahakanye bivuye inyuma ibyo bashinjwa.

Ku wa gatatu, ibiro bya minisitiri w’intebe wa Israel byavuze ko byamenyesheje ICC gahunda yabyo yo “kujurira kuri urwo rukiko hamwe n’ubusabe bwo gutinza ishyirwa mu bikorwa ry’inyandiko zo guta muri yombi”.

Byongeye gusubiramo ko Israel ihakana ububasha bwa ICC n’ishingiro ryo mu rwego rw’amategeko ry’izo nyandiko zo guta muri yombi Netanyahu na Gallant.

Ibiro bya Netanyahu byanavuze ko Senateri Lindsey Graham wo muri Amerika yahaye Netanyahu amakuru mashya “ku bikorwa arimo gukora mu nteko ishingamategeko y’Amerika byo kurwanya [kwamagana] ICC n’ibihugu byakoranye na yo”.

Mu cyumweru gishize, Perezida w’Amerika Joe Biden yavuze ko izo nyandiko zo guta muri yombi abo bategetsi “ziteye isoni“.

Yagize ati “Ikintu icyo ari cyo cyose ICC ishobora kumvikanisha, nta kungana guhari  nta na kumwe  hagati ya Israel na Hamas. Buri gihe tuzashyigikira Israel mu kurwanya inkeke ku mutekano wayo.”

- Advertisement -

Ni mu gihe Leta y’Ubwongereza yagaragaje ko Netanyahu yatabwa muri yombi igihe yaba akoreye urugendo mu Bwongereza.

Mu cyumweru gishize, Minisitiri w’intebe w’Ubufaransa Michel Barnier yavuze ko Ubufaransa buzubahiriza “cyane” inshingano zabwo zo mu mategeko mpuzamahanga.

Ariko ejo ku wa gatatu, minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa yavuze ko uwo mutegetsi wa Israel ashobora kugira ubudahangarwa ku gutabwa muri yombi ku nyandiko ya ICC kuko Israel atari umunyamuryango wa ICC.

Iryo tangazo rigira riti “Ubudahangarwa nk’ubwo bureba Minisitiri w’intebe Netanyahu n’abandi baminisitiri bireba ndetse bizaba ngombwa kubizirikana igihe ICC yaba idusabye kubata muri yombi no kuyibashyikiriza.”

Ubufaransa bwagaragaje icyo gitekerezo nyuma y’umunsi umwe hatangajwe amasezerano y’agahenge yo kurangiza intambara hagati ya Israel n’umutwe ushyigikiwe na Irani wa Hezbollah wo muri Libani.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yanenze iryo tangazo ry’Ubufaransa, ivuga ko ari igisubizo gitewe n’igitutu cya politike kugira ngo bukomeze kugirana umubano mwiza na Israel.

UMUSEKE.RW