Kiyovu Sports yabonye intsinzi ya Kabiri muri shampiyona – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Igitego cya Mbonyingabo Regis ku munota wa 90+6, cyahesheje Kiyovu Sports intsinzi nyuma yo gutsinda Etincelles FC ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatanu guhera Saa Cyenda z’amanywa kuri Kigali Péle Stadium. Urucaca rwaje muri uyu mukino rutanga byose bya rwo, cyane ko rwari rumaze imikino irindwi rutsindwa.

Kiyovu yatangiye ihererekanya neza, ndetse isatira izamu rya Etincelles biciye kuri Mosengo wakinaga inyuma ya rutahizamu, Désire.

Gusa ikipe y’i Rubavu na yo, yanyuzagamo igakina imipira yihutaga ijyanywe imbere na Ciza Hussein wakinanaga neza na Ismailla Moro.

Ku munota wa 17, Urucaca rwahushije igitego ku mupira mwiza Mosengo yahaye Djuma nawe ahita awuhindura kuri Désire ariko awushyira kure y’izamu.

Kiyovu yakomeje gusatira ishaka igitego ariko ba myugariro ba Etincelles bakomeza kuba beza.

Igice cya Mbere cyarangiye amakipe yombi nta yibashije kubona izamu ry’indi.

Amakipe yombi akigaruka mu gice cya Kabiri, Urucaca rwagarukanye inyota yo kubona igitego ndetse ku munota wa 49 rurakibona.

Ishimwe Kevin ni we watsindiye Kiyovu igitego cya Mbere ku mupira wari utewe na Mosengo Tansele, umunyezamu wa Etincelles ashaka kuwufata umurusha imbaraga, usanga Kevin aho yari ahagaze ahita awushyira mu rushundura.

- Advertisement -

Ikipe iterwa inkunga n’Akarere ka Rubavu, yahise ikanguka ndetse itangira gukina imipira ijya imbere ariko ba myugariro b’Urucaca barimo Ndizeye Eric na Mbonyingabo Regis bakomeza kuba beza.

Abatoza ba Etincelles FC bahise bakuramo Ismailla Moro wabaye mubi muri uyu mukino, asimburwa na Niyonkuru Sadjat watanze byinshi agiyemo.

Ku munota wa 78, Kiyovu yakoze impinduka na yo, ikuramo Désiré wahise asimburwa na Hakizimana Félicien. Byari bisobanuye ko Nizeyimana Djuma ahita akina nka rutahizamu maze Kevin akajya iburyo, Canavaro agakina ibumoso.

Etincelles nta bwo yigeze yemera kurekura, kuko yakomeje gukinira imbere y’izamu ry’Urucaca ndetse biza kuyiviramo kubona igitego ku munota wa 82.

Ni igitego cyatsinzwe na Niyonkuru Sadjat ku mupira muremure watanzwe ujya imbere maze Ishimwe Patrick wari mu izamu asohotse abisikana na wo, Sadjat awutsinda bimworoheye.

Abakinnyi ba Kiyovu batanze byinshi muri uyu mukino, nta bwo bigeze bacika intege, kuko bakomeje gusunika kugeza mu minota y’inyongera.

Umutoza, Malick Wade yahise akora impinduka, akuramo Ishimwe Kevin wahise asimburwa na Niyonkuru Ramadhan.

Ku munota wa 90, Kiyovu yashoboraga kubona penaliti ku gisa n’ikosa ryakorewe Mosengo ariko Uwikunda Samuel avuga ko nta kosa ryabayeho.

Ku munota wa 90+6, Urucaca rwakorewe ikosa ryakorewe Chérif Bayo imbere y’izamu rya Etincelles, Uwikunda ahuha mu ifirimbi.

Mosengo yahise arihana atera umupira ugana mu izamu, umunyezamu awukozeho awuha Mbonyingabo Regis wahise awushyira mu izamu maze imitima y’Abayovu isubira mu gitereko.

Nta munota washize, kuko umusifuzi yahise ahuha mu ifirimbi avuga ko umukino urangiye. Kiyovu Sports yahise ibona intsinzi ya Kabiri ihita igira amanota atandatu mu mikino icyenda imaze gukina.

Urucaca rwabonye intsinzi ya Kabiri muri shampiyona
Mosengo yagize umukino mwiza
Ishimwe Kevin yatsindiye Kiyovu Sports igitego cya mbere
Mvukiyehe Juvénal yari yaje gushyigikira Urucaca
Général yatanze miliyoni Frw y’agahimbazamusyi
Ntarindwa Théodore yari yagarutse kuri Stade
Etincelles FC yujuje umukino wa Cyenda idatsindira Kiyovu i Kigali

UMUSEKE.RW