Kwambuka ikiraro cya Rukarara ubanza kwiragiza Imana

Abakoresha umunsi ku munsi Ikiraro cya Rukarara gihuza Uturere twa Nyanza na Nyamagabe baratakambira inzego zitandukanye kugira ngo gikorwe, kuko iyo bagiye kucyambuka bisaba kubanza kwiragiza Nyagasani.

Abaturage bavuga ko iki kiraro gikomeje kuba imbogamizi ku buhahirane n’imigenderanire yabo, ndetse bakaba bahorana ubwoba ko hagira abantu bagwa mu mugezi.

Abo muri santeri y’ubucuruzi ya Manwali iherereye hagati y’Akarere ka Nyanza Murenge wa Nyagisozi n’Akarere ka Nyamagabe mu Murenge wa Mbazi babwiye RBA iyo imvura iguye bihumira ku mirari.

Aho kuri icyo kiraro iyo moto ushaka kwambuka bisaba ko isunikwa n’abantu babiri, bakayinyuza ku kayira bashyize ku ruhande ku buryo kwibeshya gato ari ukugwa mu mugezi.

Ku bamotari bo baturutse ku ruhande rumwe, bisaba ko umumotari mbere yo guhaguruka avugana na mugenzi we ku rundi ruhande kugira ngo bahererekanye abagenzi cyangwa imizigo.

Uburyo cyasenyutsemo ikiraro nyirizina ntacyo cyabaye, ahubwo ruhande rumwe rw’umuhanda ku gice cya Nyanza ni rwo rwatwawe n’amazi, ku buryo umuhanda utagihura n’ikiraro hagati y’ikiraro n’umuhanda hakanyura igice kimwe cy’amazi y’uyu mugezi wa Rukarara.

Ku bana bajya ku mashuri kwambuka ngo ntibigishoboka.

Iki kiraro cyasenyutse mu kwezi kwa Gatanu k’umwaka ushize wa 2023, mu biza byabaye mu mpera z’itumba.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -