Muhanga: Abaturage bijejwe ibitangaza n’ubuyobozi barabogoza

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Imvura yatangiye gusenya imwe muri izo nzu

Imirimo yo kubakira abatishoboye Babiri bisenyeye inzu babitegetswe n’Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, baratabaza kubera ko igenda biguru ntege n’ibyubatswe imvura ikaba iri kubisenya.

Abo ni Nikuze Claudine na Mukangarambe Bellancille batuye mu Mudugudu w’Agasharu mu Kagari ka Mubuga.

Nikuze yabwiye UMUSEKE ko batunguwe no kubona Gitifu w’Umurenge wa Shyogwe n’itsinda ryari rimuherekeje bamutsegeka kwisenyera inzu ngo kubera ko ishaje cyane.

Avuga ko ubwo yabonaga atakomeza kujya impaka n’Ubuyobozi yafashe abantu barayisenya, ariko Umurenge umwizeza ko ugiye guhita umwubakira indi nziza.

Ati:‘Iryo tsinda ryahageze mu kwezi kwa karindwi rimbwira ko imirimo yo kunyubakira izatwara igihe gitoya.’

Yavuze ko kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, imirimo igenda gahoro ndetse ko aho inyubako igeze imvura ishobora kuyisenya.

Avuga ko inzu ye ntacyo yari itwaye kuko yari ijyanye n’amikoro ye, ariko ngo yaje gusabwa kuyisenya kuko ngo itasaga neza.

Yongeraho ko ubuyobozi bwari bwabashakiye inzu zo gucumbikamo mu gihe cy’amezi atatu, none ayo mezi akaba yararangiye, bakaba barikuzisohorwamo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Nsengimana Oswald avuga ko atazi ko uko izo nzu zombi zari zimeze, kubera ko yimuriwe muri uyu Murenge zarangije gukurwaho.

- Advertisement -

Ati:‘Gahunda Ubuyobozi bufite ni ugutuza abatushoboye ahantu habahesha ishema.’

Avuga ko muri uyu Murenge barimo kubakira abatishoboye Bane harimo n’abo baturage bombi.

Amakuru UMUSEKE wahawe na bamwe mu bakozi, avuga ko Ubuyobozi bw’Akarere bujya gusaba Umurenge ba nyir’amazu bayivaniraho, bwari bufite Ingengo y’Imali yo kuyubaka budategereje ibikorwa by’Umuganda w’abaturage mu kubaka izo nzu.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert avuga ko hari ubwo bahitamo kubakira abatishoboye bakoresheje umuganda w’abaturage, cyangwa Ingengo y’Imali y’Akarere.

Ati:‘Uburyo bwo kubakira abaturage bwose burakoreshwa.’

Yavuze ko inzu zubakwa muri ubu buryo bazubaka nta gihe bihaye.

UMUSEKE kandi wamenye ko izo nzu z’aba baturage zashenywe Ubuyobozi bw’Umurenge bugiye kwakira abiyamamazaga.

Imvura yatangiye gusenya imwe muri izo nzu
Nikuze Claudine asaba ko bakubakirwa nk’uko babisezeranyijwe

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW i Muhanga.

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *