Umubyeyi witwa Niyonsaba Agnes utuye mu Murenge wa Nkotsi Akagari ka Bikara Umudugudu wa Kinkware, agaragaza ko ahangayikishijwe n’umutekano we muri iyi minsi, nyuma yo kumara imyaka igera kuri itatu atotezwa n’abaturanyi be, bamutera amabuye iwe ari nako bamubwira amagambo yuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside.
UMUSEKE ubwo wamenyaga iki kibazo, wasuye uyu mubyeyi, gusa akibona itangazamakuru agira ubwoba avuga ko abayobozi bamubujije kuganira n’itangazamakuru ngo kuko bishobora guteza ibibazo.
Yaje gufata terefone ahamagara Umunyamabanga Nshingwabokorwa w’Akagari ka Bikara, kugira ngo amusabe urushushya rwo kuvugana n’umunyamakuru.
Uwo Gitifu yamusabye kwitaza umunyamakuru maze mu ijwi rye amubaza ati ‘Abo banyamakuru baracyahari?’.
Niyonsaba yamusubije ko atabegereye, maze Gitifu aramubwira ati” Babwire ko utameze neza unaniwe kubera ibibazo wiriwemo, ubabwire bazagaruke ubutaha, natwe mukanya turaza kugusura na Chairman.”
Gusa uyu mubyeyi avuga ko atotezwa bikomeye n’abaturanyi be bamubwira ko kuba ari Umutusi ntacyo bivuze n’izindi mvugo zimusesereza.
Mu gusobanura uko ibibazo bye byatangiye, agaragaza ko bamwe mu bayobozi bagiye babyirengagiza ndetse yarega ntabone ubutabera.
Ati” Ihohoterwa natangiye kurikorerwa guhera 2021, bantera mu rugo n’ibishanguruzo, imihoro n’amabuye ari itsinda ry’abantu bake, bisa nk’aho byasembuwe n’inkoko twari dufite zasimbukaga urugo zikadutoroka zikajya kubonera, ubundi bakaza bantuka ngo nkawe w’Umututsi uba uvuga iki? Icyakuzanye hano uzakibona.
Bagakomeza ngo ubundi iyo wirebye ubona uri Umututsi nk’abandi cyangwa uri Umutwa, ngo wakabaye uri Umututsi wakabaye mu nzu y’amakaro nk’abandi bose kuko Abatutsi barafashwa, biba birebire ariko ndaceceka.”
- Advertisement -
Akomeza avuga ko yagiye kuregera ubuyobozi nyuma y’uko abonye ko harimo ingengabitekerezo ya Jenoside ikabije, ariko asa nk’aho ikibazo cye bagitwaye gake barakirengagiza arituriza.
Nyuma ngo abamusagariye bakanamutuka amagambo yuzuyemo amacakubiri bamusabye imbabazi, banakora inyandiko abitse.
Uyu mubyeyi avuga ko nyuma y’imbabazi n’ubundi bongeye kumutangira ku manywa y’ihangu ari mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nabwo baramutuka bamubwira ko ngo icyamuzanye azakibona.
Ubwo yabonaga bimaze gufata indi ntera yahisemo kuregera urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, gusa ngo nabwo ntiyaje kubona ubutabera.
Ati” Namaze kubaha imbabazi ngira ngo birarangiye, ariko nyuma baje kuntangira ku manywa bavuye mu ishyirahamwe nabwo barantuka bambwira ngo harya uri Umututsi? Ngo Imana yakutuzanyemo koko yavuye he? Nahise njya kubarega kuri RIB bakajya bampa igihe cyo kugaruka bansiragiza kuko narimfite inda ndwaye yenda kuvamo njya kwa muganga ivamo, ngaruka igihe bampaye cyararangiye ndabireka kuko n’ubundi nabonaga babigenza gacye.”
N’ubwo byagarukiye muri RIB ngo umwe mubo yaregaga wanasengaga ngo yaramwegereye amusaba imbabazi, amubwira ko atazongera kwifatanya n’abamuhiga, gusa ngo anamugira inama yo kwirinda ngo kuko hari amafaranga ibihumbi 400 Frw batanze ngo nazajya ajya kurega bipfe ubusa.
Niyonsaba akomeza avuga ko ihohoterwa akorerwa ritigeze rihagarara ngo kugeza ubwo yari asigaye ajya kuvoma amazi, yahurirayo na bamwe mu bamutoteza ntibatinye kuyamumenaho, ngo bakamubwira ko bamufite mu kiganza ntaho azajya kurega.
Ibibazo bye byakomeje kuba birebire ngo kugeza ubwo bamwe baje gutabwa muri yombi, ariko nyuma barafungurwa, nabwo ku munsi bafungurirwagaho, abo mu miryango yabo bakoresheje igitaramo cyo kubakira, nabwo birangira havuyemo abandi batera kwa Agnes bitwaje amabuye bayatera iwe bamutuka ngo abo yafungishije baragarutse aramwaye n’andi magambo amukoneretsa.
Bamwe mu baturanyi b’uyu mubyeyi nabo bemeza ko ahohoterwa bishingiye ku ivangura bamuhora icyo aricyo, bakavuga ko bamaganye ingengabitekerezo ya Jenoside, bagasaba ubuyobozi gukurikirana ikibazo cye, ndetse ngo n’ubutabera bukagira ubushishozi kuko ngo hari abamuhohotera bafungurwa bakarushaho ibikorwa byo kumutoteza.
Kamugisha Laurent yagize ati” Ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside kirahari, uyu mubyeyi ibyo avuga nibyo hari itsinda rimutera iwe bamutuka bamucyurira ngo igihe cyo Kwibuka iyo kigeze bateranya amafaranga ngo abone ibyo arya, bakamutera amabuye ku manywa y’ihangu ngo ni Umututsi bamutoteza, umuyobozi w’Akagari witwa Kwihangana Protogene agatanga raporo ngo yarananiranye ntagere aho ikibazo kiri kubera nyamara atotezwa ku manywa”
Yakomeje agira ati ” Twitandukanyije n’ingengabitekerezo ya Jenoside kuko aho yadushyize twarahabonye ntitwifuza kuhasubira, dusaba ko ubuyobozi bwasuzuma iby’iki kibazo kuko batabyinjiyemo neza byazavamo ibibazo bikomeye.”
Undi muturage watinye kuvuga amazina ye ngo kuko babujijwe gutanga amakuru yagize ati” Uyu muturanyi tuyoberwa icyo bamuhora, ntabana nabi ariko hari abagore bigize ibishegabo bazana ingengabitekerezo bamwita Umututsi, bamutera amabuye tugatabara tugahosha iyo ntambara, gusa bazabyumva kuko umuntu ukinisha ingengabitekerezo ntakwiye kuba mu bandi.”
Perezida wa IBUKA mu Karere ka Musanze Rusisiro Festo, yabwiye UMUSEKE ko icyo kibazo bakimenye ndetse barimo kugikurikirana bafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ndetse ngo n’inzego z’umutekano zabyinjiyemo kugira ngo bamenye neza inkomoko yabyo.
Yagize ati” Ikibazo cy’uriya Agnes twarakimenye ndetse dufatanya n’ubuyobozi bw’Akarere kugikurikira duhereye mu mizi ngo tumenye imiterere yacyo, tumenye niba koko ibibazo birimo bishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside cyangwa bijyanye n’amakimbirane asanzwe y’abaturanyi, ndetse n’inzego z’umutekano zacyinjiyemo kirimo gukurikiranwa.”
Twagerageje kuvugana n’umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien ngo agire icyo abivugaho, gusa inshuro zose twagerageje kumuha ubutumwa bugufi yatwijeje ko adusubiza, ariko kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru ntiyigeze asubiza.
Amakuru avuga ko hari abantu bagera kuri batatu bafunzwe, bazira gutoteza Niyonsaba Agnes, kugira ngo iperereza ku byaha bakekwa rikorwe.
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i MUSANZE