Nkore iki? Umugabo wange namenye ko aryamana n’umukozi… Mubabarire?

Umusomyi w’Umuseke yatwandikiye ibaruwa ifunguriwe abasomyi bagenzi be, kuri we yiteze igisubizo mu bitekerezo byanyu.

Nitwa Anne Marie  ntuye I Rwamagana, ndi umubyeyi w’abana babiri, ubusanzwe ndi umucuruzi w’imyenda nkaba naragize ikibazo giteye gutya.

Mbana n’umugabo wanjye, mu gihe gishize twari dufite umukozi w’umukobwa ariko wabyaye, ni umukozi twari tumaranye imyaka igera muri ine, mu minsi ishize yatangiye kunsuzugura cyane ndese akajya amvugiramo nkibaza ibyo ari byo, nyuma nza kumenya ko atwite, ijuru ringwira menye ko inda atwite ari iy’umugabo wanjye

Ntabwo nabashije kubyihanganira naramwirukanye ariko aranga tujya mu buyobozi, umukobwa atanga ikirego avuga ko umugabo wanjye yamufashe ku ngufu amutera inda, kubera umujinya n’agahinda, nanjye nashinje umugabo wanjye nemeza ko ari byo koko yamufashe ku ngufu.

Umugabo amaze kubona ko bitari bumworohere, yahise avuga n’akarimurori, ahakana ko atigeze amufata ku ngufu ariko inda arayemera.

Yahise ahishura ko mu myaka yose yamaze iwacu, nta gihe batigeze baryamana, abwira umukozi wacu mu magambo nibuka neza ati:

“Ntabwo nigeze ngufata ku ngufu, nawe wari nk’umugore wanjye, niba umugore wanjye twararyamanaga gatanu mu Cyumweru wowe twaryamanaga gatatu, kuko narabasimburanyaga, unshinja kugufata ku ngufu ute?”

Yakomeje atanga ingero nyinshi z’uburyo bagiye baryamana, n’uburyo namaraga kujya ku kazi nzindutse undi agahita amusanga mu buriri bwacu, mbese yaba njyewe n’ubuyobozi, twaguye mu kantu ahubwo menya ukuri kose ko uwo nitaga umukozi yari mukeba wanjye.

Ubwo rero maze kumenya ukuri kose narumiwe ibyo gushinja mbivamo, umukobwa na we yageze aho yemera ko atafashwe ku ngufu aba ari njye ugwa mu gisebo mbura aho nkwirwa.

- Advertisement -

Kuva uwo munsi mu rugo byabaye bibi, umugabo namubwiye ko ndambiwe kubana n’umugabo wabaye nk’ikimasa cy’akarere. Namwe nimutekereze kuba umugabo umwe asimburanya abagore babiri kandi baba mu nzu imwe.

Kuva uwo munsi ntabwo yari yatinyuka kongera kunkoraho mu buriri, nta we uvugisha undi, gusa nubwo hashize ibyumweru bitanu ibyo bibaye, umukozi we yahise ataha ariko umugabo yemera ko azamufasha, ubwo nabwo ni ibindi bibazo.

N’ubwo yatashye sinamenya niba batazasubirana, kandi n’ubundi umugabo wanjye nsanzwe nzi ko anca inyuma. Aherutse kunkoraho dusa n’abarwana arambwira ngo nzicuza.

Ndibaza ibibazo byinshi, ese umugabo wanjye ntazanta akagenda agasanga uwari umukozi njye nkaba intabwa?

Nirengagize ibyabaye se niko zubakwa nk’uko numva bavuga, mubabarire?

Nkeneye inama zanyu murakoze.

Umusomyi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT