Nyanza: Abakekwaho gutema umucuruzi batawe muri yombi

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Abakekwaho gusanga mu nzu umucuruzi bakamutema batawe muri yombi

Abagabo batatu bakekwaho gusanga mu nzu umugore w’umucuruzi bakamutema bikomeye batawe muri yombi.

Uwo mugore yitwa Tuyishime Aline afite imyaka 26 y’amavuko atuye mu Mudugudu wa Kadusenyi mu kagari ka Mubuga mu Murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza.

Yaratemwe ajya muri koma iminsi itandatu aho yabanje kurwarira mu bitaro bya Nyanza aza koherezwa mu bitaro bya CHUB i Huye.

Abafashwe hari hashize iminsi 11 ibi bibaye, bose bahuriye ku kazi ko gucukura no gupakira umucanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo SP Emmanuel HABIYAREMYE yabwiye UMUSEKE ko abafashwe uko ari batatu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana mu karere ka Nyanza.

Umuvugizi wa Polisi yirinze gutangaza imyirondoro yabafashwe avuga ko bikiri mu iperereza kuko rikomeje.

Polisi isaba abanyabyaha kuva mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi kuko Polisi iri maso ntaho umugizi wa nabi azayicikira.

Yavuze uko byagenze…

Mu kiganiro yagiranye na UMUSEKE, Tuyishime yavuze ko yibuka ibyabaye mbere y’uko atemwa ariko ibyabaye nyuma atabyibuka.

- Advertisement -

Tuyishime Aline yavuze ko mu gicuku saa munani yagiye kumva umuntu mu cyumba araramo abanza kumwaka amafaranga nyuma akurikizaho kumutema.

Ubwo yari mu bitaro bya CHUB i Huye yagize ati”Akimara kuntema nahise nikubita hasi sinamenye ibindi byakurikiyeho.”

Umugizi wa nabi utamenyekanye yatemye umucuruzi amusanze mu nzu

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza