Rayon Sports ikomeje kuryoherwa na buki irimo

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo gukura amanota atatu kuri Stade Ubworoherane ubwo yatsindaga Musanze FC igitego 1-0, ikipe ya Rayon Sports ikomeje kugira ibihe byiza bitanga ibimenyetso by’uko uyu mwaka uzayigendekera neza.

Kuri uyu munsi, ni bwo hatangiye gukinwa imikino y’umunsi wa Cyenda wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere y’umupira w’amaguru mu Bagabo. Umukino wari uhanzwe amaso, ni uwahuje Musanze FC na Rayon Sports, wabereye kuri Stade Ubworoherane guhera Saa Cyenda z’amanywa.

Biciye kuri rutahizamu ukomoka muri Uganda, Charles Bbaale watsinze igitego ku mubota wa 51, ikipe ya Rayon Sports yatahanye amanota atatu imbumbe ndetse bituma iyi kipe inafata umwanya wa kabiri n’amanota 17 nyuma ya Gorilla FC iyoboye urutonde by’agateganyo n’amanota 18.

Umukeba wa Gikundiro, APR FC, yo iri mu gahinda ko guterwa mpaga na Gorilla FC nyuma yo kwisanga yashyize mu kibuga abakinnyi barindwi b’abanyamahanga kandi abemewe kugiramo rimwe ari batandatu.

Indi mikino yabaye kuri uyu wa Gatatu:

AS Kigali 1-2 Marines FC

Bugesera FC 0-0 Gorilla FC

Muhazi United 3-0 Amagaju FC

Etincelles FC 0-0 Rutsiro FC

- Advertisement -

Imikino iteganyijwe ejo:

Mukura vs Police FC [15h, Stade Huye]

Vision FC vs APR FC [18h, Kigali Péle Stadium]

Charles Bbaale yatumye Aba-Rayons bava i Musanze bemye
Marines FC yatsindiye AS Kigali ku kibuga cya yo
Bugesera FC na Gorilla FC zanganyije 0-0
Muhazi United yabonye amanota y’ingenzi ku kibuga cya yo
Etincelles FC na Rutsiro FC zayagabanye zinganya 0-0

UMUSEKE.RW