Rayon Sports yatangaje ibiciro ku mukino uzayihuza na APR

Ubuyobozi bwa Rayon Sports, bwamaze gushyira hanze ibiciro byo kwinjira ku mukino w’ikirarane cy’umunsi wa Gatatu uzayihuza na APR FC tariki ya 7 Ukuboza 2024 kuri Stade Amahoro Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba.

Umwe mu mikino minini muri shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, ni uhuza APR FC na Rayon Sports. Impamvu ziwukomeza zo ni nyinshi, zirimo ko kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari zo zagiye ziganza mu kwegukana ibikombe bya shampiyona.

Ubanza w’uyu mwaka, uzakirwa na Rayon Sports yanamaze gushyiraho ibiciro ku bifuza kuzawureba. Iyi kipe yo mu Nzove, yatangaje ko itike ya make izaba ari ibihumbi 3 Frw. Ariko abazagura itike ku munsi w’umukino, bazishyura ibihumbi 5 Frw ahasigaye hose. Iya menshi kuri uyu mukino, ni miliyoni 1 Frw muri Sky Box.

Mu cyuhariro, kwinjira byagizwe ibihumbi 20 Frw mbere y’umunsi w’umukino, ariko tariki ya 7 Ukuboza, bizaba byageze ku bihumbi 30 Frw. Icyubahiro cy’Ikirenga [V.VIP], byagizwe ibihumbi 50 Frw n’ibihumbi 100 Frw mu myanya ya kiyobozi [Executive seat] kugura itike ni ugukanda *939# ugakurikiza amabwiriza.

Gikundiro iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo n’amanota 23 mu mikino icyenda imaze gukina, mu gihe ikipe y’Ingabo iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 14 mu mikino irindwi imaze gukina.

Rayon Sports yashyize hanze ibiciro ku mukino uzayihuza na APR FC

UMUSEKE.RW