Ruhango: Igiti cyagwiriye umukecuru wari wugamye imvura

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Akarere ka Ruhango mu ibara ritukura

Nyirahabiyambere Peruth w’Imyaka 78 y’amavuko yugamye imvura munsi y’igiti kiramugwira ahita apfa.

Iyi mpanuka yishe Nyirahabiyambere Peruth, yabareye mu Mudugudu wa  Muremera, Akagari ka Munanira, Umurenge wa Kabagari, Akarere ka Ruhango.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yabwiye UMUSEKE ko mu mvura nyinshi yaraye iguye ku mugoroba w’ejo Taliki ya 26/11/2024 uyu mukecuru yugamye umuyaga urahuha maze igiti kimugwaho arazahara cyane, ageze mu bitaro by’i Gitwe ahasiga ubuzima.

Ati: “Turihanganisha umuryango wa Nyakwigendera, tugasaba abaturage kwirinda icyo ari cyo cyose babona cyakongera ibyago muri iki gihe dufite imvura nyinshi.”

Meya Habarurema  yongeyeho ko mu byo abaturage bagomba kwirinda harimo imigezi, imivu itemba, inyubako zitameze neza n’ibindi.

Uyu Muyobozi avuga ko Nyakwigendera muri icyo giti yari yugamyemo, yari kumwe n’umukobwa w’imyaka 20, we akaba ntacyo yabaye.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, abatuye muri uyu Mudugudu Nyirahabiyambere yari atuyemo, bavuze ko umurambo we ukiri mu bitaro by’i Gitwe mu gihe hategerejwe ko ushyingurwa.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Ruhango.