Rusizi: Bambuka ikiraro cy’ibiti batera isengesho

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN
Ubuzima bw'abambuka ikiraro cy'ibiti buri mu kaga

Hari abaturage bo mu karere ka Rusizi babangamiwe n’umugezi uhuza utugari dutatu,utariho ibiraro  bambukiraho, basenga Imana  bikanga ko washyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ni umugezi wa Gitinda uhuza utugari twa Kamatita,Kagara na Burunga two mu murenge wa Gihundwe.

Abaturage baganirije UMUSEKE bagaragaje impungenge batewe n’iki kibazo kimaze igihe kirekire.

Nzeyimana Evaliste,yavuze ko batewe impungenge nuko nta biraro bishyirwa ku mugezi banyuraho buri munsi.

Ati:”Iyi nzira ni nyabagendwa hanyura abanyeshuri,abajya mu mujyi.  Ikiraro kiriho ibiti bibiri kidutera impungenge byibura  bakwiye gushyiraho ibiti nka bitandatu”.

Mukandayisenga Evelyne yavuzeko batoroherwa no kwambukira ku biti bibiri.

Ati:”Uretse no kuba imvura yaguye bijya bitugora kunyura kuri iki kiraro hari ubwo abantu bagwamo ku bw’amahirwe imvura ikaba itaguye bakavunika gusa”.

Rukundo Casien unyura kuri uyu mugezi buri munsi yagaragaje impungenge baterwa n’uyu mugezi.

Ati:”Inzira nta yo amazi afite hafi metero eshanu wagwamo ukabura ibibazo abantu bagwamo bagira amahirwe bakavamo.”.

- Advertisement -

Aba baturage bavugako kuri uyu mugezi wa Gitinda unyurwaho  n’abaturage benshi bajya n’abava mu mujyi wa Rusizi,aho banyura hari ibiti bibiri cyangwa bitatu bambukiraho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe,Iyakaremye Jean Pierre, yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo agiye kugikurikirana nubwo atatangaje igihe kizakemukira .

Umugezi wa Gitinda uhuriramo amazi aturuka mu mujyi wa Rusizi,ku kibuga cy’indege cya Kamembe,n’ashoka muzindi ruhurura ziwegereye.

Ibiti bakoresha nk’ikiraro byashyira mu kaga ubuzima bwabo
Bibasaba gukambakamba kugira ngo bambuke umugezi

MUHIRE Donatien

UMUSEKE.RW/RUSIZI.