Rusizi: Umuyaga watwaye igisenge cy’ishuri

Mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi, mu ntara y’iburengerazuba, umuyaga uvanze n’imvura watwaye igisenge cy’icyumba cy’ishuri kigwa ku kindi cyumba hakomereka abana babiri ku buryo bworoheje.

Byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Ugushyingo 2024.

Umuyobozi w’iri shuri ribanza rya Mutimasi, Habimana Modeste yabwiye UMUSEKE ko icyumba umuyaga watwaye kitigirwamo, ngo igisenge cyacyo kikubise ku cyumba kigirwamo hakomereka abana babiri ku buryo budakabije.

Ati “Umuyaga mwinshi waje uterura icyumba kimwe cy’ishuri ugikubita ku kindi, abana bigiragamo hakomeretse babiri ku buryo budakabije nta bahungabanye.”

Uyu muyobozi w’ishuri yakomeje avuga ko bikimara kuba bahumurije abanyeshuri, ikindi ni uko bagiye gukorana n’izindi nzego kugira ngo abanyeshuri bazabone aho bigira.

Ati “Twahumurije abanyeshuri turasaba ubuvugizi ku zindi nzego ngo zidufashe ku gisana kugira ngo abana babone aho bazigira”.

Abakomeretse bajyanwe ku ivuriro ry’ibanze.

MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/RUSIZI