Rwamagana: Ikigo gishya cyubakiwe urubyiruko cyitezweho byinshi

MURERWA DIANE MURERWA DIANE

Urubyiruko rwo mu Karere ka Rwamagana ruri mu byishimo nyuma yo guhabwa ikigo gitangirwamo serivisi zitandukanye, cyuzuye gitwaye miliyoni 125 Frw.

Kuri uyu wa Kane tariki 21 Ugushyingo 2024, nibwo iki kigo cyatashywe ku mugaragaro, mu muhango witabiriwe na Guverineri w’Intara y’Intara y’Iburasirazuba n’abandi bayobozi batandukanye.

Iki Kigo cyubatswe mu Murenge wa Mwulire, kigizwe n’inyubako zigezweho zirimo aho urubyiruko ruhererwa amahugurwa, aho rumurikira imishinga, ahatangirwa inyigisho z’imyororokere, serivisi z’ikorabuhanga, imyidagaduro, n’ibibuga by’imikino y’intoki.

Bamwe muri urwo rubyiruko baragaragaza icyo iki Kigo gifite akamaro kenshi, aho hari icyumba cy’ikoranabuhanga ufite impamyabumenyi biba byoroshye kuza akagerageza amahirwe yo kuba yashakisha akazi bitewe nibyo yisangamo.

Uwitwa Uwimana Grace avuga ko iki kigo kizabafasha kwirinda ibishuko by’umwihariko kuba bakegerejwe aho batuye kizabafasha kugera ku iterambere byihuse.

Ati“Ubuzima bwacu bwatangiye guhinduka ugereranyije n’aho ikigo cy’irubyiruko tukiboneye mbere ubuzima bwari bumeze nabi cyane twishimye igikorwa kandi twizeye ko kizahindura byinshi cyane.”

Nshimiyimana Thomas avuga ko bagiye kuba ijisho rya bagenzi babo ku buryo nta numwe uzatana ngo asubire mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi ahubwo bakijukira gukora ibikorwa bibateza imbere

Ati“Twafataga urugendo tugiye gukinira Rwamagana kuri St.Aloys ahandi ariko kuba batwegereje ibikorwa dukorera siporo aha ngaha, bizaturinda kujya no mu ngeso mbi,muri rusange kigiye kuziba ibyuho bitandukanye byatsikamiraga iterambere rw’urubyiruko rwa Rwamagana.”

Umuyobozi wa Croix-Rouge y’u Rwanda, Karasira Wilson, agaragaza ko impamvu bafashe iya mbere bakubaka iki kigo cy’urubyiruko ari uko urubyiruko ari amaboko y’igihugu, ariko kandi ari narwo rwugarijwe n’ibiyobyabwenge, guterwa inda ku bana bakiri bato, ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye.

- Advertisement -

Uyu muyobozi avuga ko nk’umuryango utabara imbabare bazi neza akamaro k’urubyiruko, harimo gufasha abahuye n’ibibazo byo mu mutwe, gufata ibiyobyabwenge, no guterwa inda imburagihe ku bangavu, byose bigamije gufasha igihugu kubakira imbaraga urubyiruko, kugira ngo nyuma yo kwegerwa bagire impinduka mu mibereho yabo.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Rubingisa Pudance yavuze ko iki kigo cy’urubyiruko ari amahirwe adasanzwe kubaturiye iki gikorwaremezo, kandi urubyiruko rugakataza ibikorwa byo kwiteza imbere.

Ati: “Harimo ibigendanye n’ubuzima bwo mu mutwe, dukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi bitandukanye. Aha rero ni ahantu hafunguye urubyiruko rwose rutuye hano, rugomba kujya ruyoboka. Nanone ni gahunda umurongo igihugu cyafashe kugira ngo ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro bijye ku baturage aho batuye, hagamijwe kwihuta mu cyerekezo cy’iterambere.”

Akomeza agira ati: “Iki kigo kiri hano mu Mudugudu si nk’ahandi usanga ibigo biba biri ahantu hari izindi nyubako zihurirwaho. Hano rero niyo mpamvu twatekereje kwegereza ibi bikorwa mu midugudu, aho abantu batuye, cyane cyane urubyiruko. Ubu imbaraga turi kuzishyira mu gukumira ibibazo, kurusha uko twajya tujya gukemura ibibazo byamaze kuba, ariko urubyiruko rwabigizemo uruhare.”

Guverineri Rubingisa Pudance ariko yaboneyeho kwibutsa abaturage ubwabo kugira uruhare mu gushishikariza abana babo kwitabira gahunda urubyiruko ruhabwa no gufata neza ibikorwa remezo begerezwa.

MURERWA DIANE

UMUSEKE.RW i Rwamagana