Rwiyemezamirimo Karinganire Eric umaze hafi umwaka afungiye muri Gereza ya Nsinda mu Karere ka Rwamagana, yihannye umunyamategeko HATEGEKIMANA Danny avuga ko atamubonaho ubutabera.
Uyu rwiyemezamirimo ufite company yitwa Kagera VTC Limited ikora akazi ko kuhira hakoreshejwe amazi yo munsi y’ubutaka hifashishijwe Smart Phone [Irrigation Using Undeground Water And Smart Phone], umugore we aherutse kwandikira Umukuru w’Igihugu avuga ko umugabo we yafunzwe ku bw’imbaraga za Rtd CG Gasana Emmanuel wabaye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba.
Ku itariki ya 30/05/2024 nibwo Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwakatiye igifungo cy’imyaka 10 Karinganire Eric, rumaze kumuhamya icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi mu buryo bw’uburiganya n’icyo gukoresha inyandiko mpimbano.
Mu rubanza rw’ubujurire rwari kuba tariki 04/11/2024 mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana, uyu rwiyemezamirimo yagaragaje inzitizi yo kwihana umucamanza HATEGEKIMANA Danny avuga ko akorera ku Rukiko rwamukatiye igihano kimufunze bityo ko atamutegerejeho ubutabera.
Urukiko rwari rwavuze ko ruzafata icyemezo kigatangazwa nyuma y’amasaha 48, kugeza n’uyu munsi icyo cyemezo ntikiramenyeshwa ababuranyi.
Kuri rwiyemezamirimo Karinganire Eric, asanga ubutabera buri gutinda agasaba kumenyeshwa icyemezo cyafashwe n’urukiko ku nzitizi yatanze, akavuga ko itariki yo kuburana azi ari iya 10/01/2025 yagenwe n’uyu mucamanza yihannye mu rubanza rwe.
Gutakambira Umukuru w’igihugu
UMUSEKE ufite ibaruwa yanditse n’umugore wa rwiyemezamirimo Karinganire Eric, witwa KABUSINGE Robina atakambira Perezida Paul Kagame gufungura umugabo we umaze igihe afunzwe akurikiranyweho ibyaha bitandukanye, avuga ko yafungishijwe na Rtd CG GASANA Emmanuel.
Ibaruwa yanditswe tariki 12 Nzeri, 2024 ndetse isinyeho ko yakiriwe kuri iyo tariki, uyu mugore agaragazamo impamvu zikomeye zituma asaba ko umugabo we afungurwa, ngo kuko yafunzwe amaze gukora ibikorwa mu isambu ya Rtd CG GASANA Emmanuel (avuga ko bifite agaciro ka miliyoni 48Frw), ubwo ngo yamwibukatsa amasezerano bafitanye yo kumukorera ubuvugizi, ngo nibwo undi yamufungishije.
- Advertisement -
Mu mpamvu zituma asaba ko umugabo we arekurwa harimo kuba ngo afite uburwayi bukomeye bw’umuvuduko w’amaraso, bityo agasaba ko aburanishwa kandi agahabwa ubutabera buboneye.
Atakamba avuga ko abana be bavuye mu ishuri kubera ko Se afunzwe, kandi na we akaba yarabazwe mu nda akaba adafite imbaraga zo kwita ku muryango.
Anasaba kwishyurwa ibyangiritse byose mu gihe umugabo we amaze afunzwe.
Rwiyemezamirimo Karinganire Eric yavuzwe cyane ubwo Rtd CG Emmanuel GASANA wayoboye Polisi y’Igihugu, akanaba Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, yatabwaga muri yombi ku wa 26 Ukwakira 2023, no mu gihe yaburanishwaga ku byaha byo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite n’icyaha cyo kwakira indonke.
Icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze CG (Rtd) Gasana cyaramuhamye akatirwa gufungwa imyaka itatu n’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni 36Frw, gusa yaje kurekurwa ku mbabazi za Perezida Paul Kagame tariki 18/04/2024.
Mu kuburana kwa Rtd CG GASANA Emmanuel yahakanye ibyaha yari akurikiranyweho, avuga ko yari yashimye ibikorwa bya rwiyemezamirimo Karinganire Eric byo kuhira imyaka hakoreshejwe ikoranabuhanga, cyane ko ngo yamwerekaga ko afite ibyangombwa byo muri Minisiteri y’Ubuhnzi n’Ubworozi, ibya Banki Nkuru y’Igihugu, ibyo mu Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, n’Uturere two mu Ntara y’Iburasirazuba.
Rtd CG GASANA yavuze ko atari azi rwiyemezamirimo Karinganire Eric yamumenye mu murenge wa Karenge agaragaza ibikorwa bye, nyuma ngo nibwo yamusabye kwagura ibyo bikorwa akabigeza no mu turere twa Gatsibo na Nyagatare.
Yavuze ko ibikorwa bya Karinganire byageze mu isambuye iri muri Katabagemu, mu karere ka Nyagatare, ubwo yashakaga ahari amazi akaboneka mu isambu ye, ndetse ngo ni naho hari amashanyarazi afite ingufu iryo koranabuhanga ryo kuhira hakoreshejwe telefoni rikenera.
Rwiyemezazamirimo Karinganire Eric yafashwe bwa mbere tariki 15/11/2022 arafungwa ariko Urukiko rw’Ibanze rwa Nzige rutegeko arekurwa tariki 09/12/2022.
Yongeye gutabwa muri yombi tariki 15/12/2023 ndetse azagukatirwa imyaka 10 y’igifungo nk’uko twabivuze haruguru.
UMUSEKE.RW