Shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya Kabiri yatangirijwe mu Majyaruguru

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryatangije ku mugaragaro shampiyona y’abagore y’icyiciro cya Kabiri, yatangiriye mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Nyuma y’igihe kinini hategerejwe itangira rya shampiyona y’Abagore y’umupira w’amaguru y’icyiciro cya Kabiri, yamaze gutangira. Biciye muri Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri Ferwafa, iyi shampiyona yatangirijwe ku mugaragaro mu Karere ka Rulindo ahazwi nko kwa Sina Gérard, ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ugushyingo.

Ikipe ya Freedom WFC, yatsinze Sina Gérard WFC igitego 1-0. Ni umukino wari witabiriwe n’abarimo Komiseri Ushinzwe Iterambere rya ruhago y’Abagore muri Ferwafa, Munyankaka Ancille, Komiseri Ushinzwe Amarushanwa, Turatsinze Amani [Ntsinzi],

Indi mikino y’umunsi wa mbere yabaye:

Amajyaruguru:

Burera WFC 0-2 Tiger WFC

I Burengerazuba:

Ejo Heza WFC 0-0 Nyaruguru WFC

I Burasirazuba:

- Advertisement -

Impanga WFC 2-6 Kayonza WFC

Gatsibo WFC 3-1 GS Viro WFC

Bridge WFC 1-2 Amizero WFC

Bright Rays WFC 0-3 Nyagatare WFC

Ballen WFC 0-10 Ndabuc WFC

Gahini WFC 5-0 Kabare WFC

Kazo Yefto WFC 0-2 Nasho WFC

Umujyi wa Kigali:

Umuri WFC 3-1 Skyline WFC

UR WFC 3-2 Super Power WFC

Youvia WFC 2-0 Ibonemo WFC

GS Munanira WFC 3-0 Ésperance WFC

Imikino y’umunsi wa mbere, yarangiye Kayonza WFC iyoboye itsinda rya mbere [A] ryo mu Burasirazuba n’amanota atatu n’ibitego bine izigamye mu gihe Ndabuc WFC iyoboye irya kabiri [B] ryo muri iyi Ntara n’amanota atatu n’ibitego 10 izigamye.

Mu Mujyi wa Kigali, ikipe ya Umuri WFC, iyoboye itsinda rya mbere [A] n’amanota atatu n’ibitego bibiri izigamye mu gihe AS Kabuye irya kabiri [B] muri iki gice n’amanota atatu n’ibitego bine izigamye.

Mu Ntara y’Amajyaruguru, ikipe ya Tiger WFC iyoboye urutonde n’amanota atatu n’ibitego bibiri izigamye. Mu Burengerazuba, Ejo Heza WFC iyoboye urutonde n’inota rimwe.

Kugira ngo haboneke ikipe zizazamuka mu cyiciro cya mbere, muri gice [league], hazazamukamo amakipe abiri maze yose hamwe abe 12. Aya azabanza akorane inama n’abashinzwe amarushanwa muri Ferwafa maze bamenyeshwe uko imikino ya kamarampaka izakinwa kugeza habonetse ebyiri zizazamuka.

Ubu buryo bw’imikinire y’iyi shampiyona, buzatuma abakobwa bari gukina iyi shampiyona babona imikino myinshi yo gukina ariko binorohereze abayobozi mu bijyanye n’amikoro.

Shampiyona y’Abagore y’Icyiciro cya kabiri y’Abagore, yatangirijwe mu Ntara y’Amajyaruguru
Abana b’abakobwa bagaragaje ko bashoboye
Ni umukino wabereye ku kibuga cyo kwa Sina Gérard
Berekanye ko batanga icyizere
Ubwo Komiseri Munyankaka Ancille yatangizaga iyi shampiyona
Yasabye abana b’abakobwa gutinyuka bagakina umupira w’amaguru kuko Igihugu kibashyigikiye

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *