U Rwanda na Congo bemeje inyandiko ishyigikiye kurandura FDLR

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
URwanda na Congo bemeje inyandiko ishyigiye kurandura FDLR

Abakuriye ububanyi n’amahanga ku ruhande rwa RD Congo n’u Rwanda bemeje inyandiko y’ibyo inzobere zashyizweho zumvikanye ku bigomba gukorwa mu mugambi w’amahoro hagati ya DR Congo n’u Rwanda,  urimo  kurandura FDLR nk’uko ibiro ntaramakuru bya Angola bibivuga.

Iyo nyandiko izwi nka ‘Experts’ report on the Concept of Operations (CONOPS)’ yemejwe mu biganiro byo ku wa mbere hagati ya Minisitiri Olivier Nduhungirehe w’u Rwanda na Minisitiri Thérèse Kayikwamba bahujwe na mugenzi wabo Téte António wa Angola.

Ibiro ntaramakuru Angop bya Angola bivuga ko mu kwemeza iyo nyandiko “DRC n’u Rwanda byemeje igikoresho cyo gufasha kugera ku mahoro”.

Mbere byatangajwe ko iyi nyandiko, ikubiyemo  mu buryo burambuye ibigomba gukorwa ku ngingo ebyiri z’ingenzi bivugwa ko umuhuza Angola yahaye impande zombi kugira ngo haboneke amahoro.

Izo ni Kurandura umutwe wa FDLR urwanya leta y’u Rwanda, n’u Rwanda kureka ingamba zarwo zo kwirinda.

Ku ngingo ya mbere, u Rwanda rushinja leta ya DR Congo gukorana n’umutwe wa FDLR ruvuga ko uteye inkeke ubusugire n’umutekano w’igihugu.

Ku ngingo ya kabiri, DR Congo ishinja leta y’u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ndetse iyo ngingo abategetsi ba DR Congo bo bayisobanura ko “ari u Rwanda kuvana abasirikare barwo ku butaka bwa Congo.”

Nubwo agahenge kumvikanyweho muri Kanama kakomeje guhonyorwa hakaba imirwano yatumye umutwe wa M23 wigarurira ibindi bice muri teritwari za Walikale n’ahandi, Angola yakomeje umuhate wo gushaka amahoro mu biganiro.

Inyandiko ibiro ntaramakuru Angop bivuga ko yemejwe n’impande zombi ku wa mbere, mu kwezi gushize zari zananiwe kuyumvikanaho, buri ruhande rushinja urundi gushyiraho amananiza.

- Advertisement -

Niba Kayikwamba na Nduhungirehe bumvikanye kandi bagasinya ku ngingo zigize inyandiko ya CONOPS, iyo ni intambwe ya kabiri  nyuma y’iyatewe n’inzobere za gisirikare  ibanziriza kuba abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na DR Congo basinya amasezerano y’amahoro, mbere y’uko ashyirwa mu bikorwa.

Ibiro ntaramakuru Angop bivuga ko mu nama yo ku wa mbere, impande zombi zumvikanye ko bikenewe ko vuba bishoboka bakomeza ibiganiro no ku zindi ngingo zisigaye kuri iyo nyandiko y’ibanze y’ubwumvikane.

UMUSEKE.RW