U Rwanda rwashimiwe uko rugeza amashanyarazi ku baturage

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
I Kigali hari kubera Inama Nyafurika mu by'Ingufu

Banki y’Isi yatangaje ko yanyuzwe n’uburyo u Rwanda rwemera gukorana n’ibindi bihugu kugira ngo amashanyarazi aboneke.

Ni ibyatangajwe n’Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ingufu muri Banki y’Isi, Laurencia Njagi, kuri uyu wa Kabiri, tariki 5 Ugushyingo 2024, ku munsi wa kabiri w’Inama Nyafurika mu by’ingufu (Africa Energy Expo).

Mu biganiro byo ku munsi wa kabiri, hagaragajwe ibyuho bikiri mu isaranganwa ry’Amashanyarazi ku mugabane.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe ingufu muri Banki y’Isi, Laurencia Njagi, yagaragaje ko hari Guverinoma z’ibihugu by’Afurika zitaraha agaciro gahagije gukwirakwiza amashanyarazi, naho bikorwa ugasanga amashyanyarazi arahenze.

Yagize ati “Ubwo nakoraga muri Kenya, ikiguzi cyo kubona umuriro w’amashanyarazi cyari ku kiguzi cy’amadolari y’Amerika 1200, urumva ko ingo zishobora kubona umuriro w’amashanyarazi ari nkeya kuko arahenze cyane, izo ni imbogamizi zikomeye.”

Njagi ashima uburyo u Rwanda rukora mu byijanye n’amashanyarazi, dore ko ubu rugeze ku kigero cya 80% mu kugeza amashanyarazi ku baturage, gusa mu cyiciro cya kabiri cya Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST2), u Rwanda ruzageza amashanyarazi mu ngo ku gipimo cya 100%.

Yagize ati “Iyo igihugu kibashije kubyaza umusaruro umutungo kamere biba ari byiza, nk’uko u Rwanda rwabikoze rugafatanya n’ibihugu nka Tanzania n’u Burundi kuri ruriya rugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo.”

Yongeraho ati “Twe nka Banki y’Isi turimo kuganira na za Guverinoma z’ibihugu dukorana na byo, ku bijyanye no gutera inkunga ibikorwa bigamije gutuma abaturage babona amashanyarazi.”

Imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko kugeza ubu abaturage miliyoni 600 b’Afurika bangana na 43% by’abayituye ari bo badafite umuriro w’amashanyarazi, biganjemo abo mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

- Advertisement -

MUGIRANEZA THIERRY
UMUSEKE.RW i Kigali