U Rwanda rwashyikirije u Buhinde ukekwaho iterabwoba

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Inzego z’Ubutabera z’u Rwanda zashyikirije iz’Ubuhinde Salman Khan ukurikiranweho ibyaha by’iterabwoba n’ibindi bifitanye isano.

Ni igikorwa cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 27 Ugushyingo 2024, kibera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali.

Salman Khan yatawe muri yombi nyuma y’ubusabe bwa Guverinoma y’u Buhinde binyuze muri Polisi Mpuzamahanga (INTERPOL) aza gufatirwa ku butaka bw’u Rwanda tariki 09 Nzeri uyu mwaka wa 2024.

Umushinjacyaha ku Rwego rw’Igihugu, Siboyintore Jean Bosco, yagaragaje ko ibyaha Salman Khan akurikinyweho yabikoreye mu Buhinde agahungira mu Rwanda.

U Rwanda rukimara kumuta muri yombi rwabimenyesheje Leta y’u Buhinde. Tariki 29 Ukwakira 2024, u Buhinde busaba u Rwanda ko rwakohereza Salman Khan, ubwo busabe busuzumwa na Minisiteri y’Ubutabera.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yemeje ubwo busabe bw’u Buhinde tariki 12 Ugushyingo 2024 anatanga uruhushya rw’uko ukekwa yoherezwayo.

U Rwanda n’u Buhinde, nta masezerano bifitanye yo guhanahana abanyabyaha, ariko mu mategeko y’u Rwanda harimo ingingo y’uko mu gihe hari igihugu gisabye umunyacyaha uri mu Rwanda, ibihugu bigirana amasezerano y’ubwumvikane kikamuhabwa.

Umushinjacyaha Siboyintore yagize ati “Itegeko ryacu rigena ibirebana no guhanahana abanyabyaha, harimo ingingo ivuga ko iyo hari igihugu gisabye umunyacyaha uri mu Rwanda ko n’iyo tudafitanye amasezerano dushobora kuyakorana y’ubwumvikane, umunyabyaha agahabwa igihugu cyamusabye”.

U Rwanda rushimirwa kuba ari igihugu cyiyemeje kuba intangarugero ku rwego mpuzamahanga mu guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba n’ibindi byaha.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW