U Rwanda rwoherereje imfashanyo abaturage bibasiwe n’intamabara  muri Gaza

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
U Rwanda rwoherereje imfashanyo abaturage bo muri Gaza

Guverinoma y’u Rwanda  yatangaje ko yongeye kohereza imfashanyo ingana na toni 19 zirimo ibyo kurya by’abana, imiti n’ibikoresho byo kwa muganga mu rwego rwo gufasha abaturage bugarijwe n’intambara muri Gaza.

Iyi mfashanyo yatanzwe ku bufatanye n’Ubwami bwa Hashemite bwa Jordanie, binyujijwe mu Muryango udaharanira inyungu witwa Jordan Hashemite Charity Organization ukorera i Ammam.

Itangazo rya Guverinioma y’u Rwanda rwo kuwa 7 Ugushyingo 2024, yavuze ko “iyo mfashanyo ikubiye muri gahunda mpuzamahanga yo kugoboka abaturage ba Gaza.”

U Rwanda kandi rwavuze ko rushyigikiye ko amakimbirane yahagarara, mu kurushaho kurengera ubuzima bw’abasivili.

Ntabwo ari ubwa mbere u Rwanda rugeneye inkunga abaturage bo mu Ntara ya Gaza muri Palestine, kuko mu Ukwakira 2023, rwari rwatanze ubundi bufasha nyuma y’amezi make iyo Ntara yibasiwe n’ibitero bya Israel.

Icyo gihe iyo mfashanyo yari igizwe n’ibiribwa, amata n’imiti, bikaba byageze mu Bwami Heshimite bwa Yorodaniya bitwawe n’indege itwara imizigo ya Sosiyete Nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere (RwandAir).

Iyo nkunga yanganaga na toni 10 z’ibiribwa birimo n’iby’ihariye ku bana byongerewe intungamubiri, imiti ndetse n’ibikoresho bishira bikoreshwa mu buvuzi.

Inkunga yohererjwe abatuye Gaza igizwe n’ibiribwa by’abana ndetse n’imiti

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *