Ubucye bw’abaganga b’inzobere bwagaragajwe nk’inzitizi mu kurandura Kanseri

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Hagaragajwe ubucye bw'abaganga b'inzobere mu kuvura kanseri

Ubucye bw’abaganga bazobereye kuvura kanseri  bwagaragajwe nk’uruhare mu kuba mu Rwanda itarandurwa.

Ibi byatangajwe ubwo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Ugushyingo 2024, habaga ibiganiro bigamije kureberahamwe uko kanseri y’Ibere  yarandurwa.

Ni ibiganiro byateguwe n’Umuryango Women’s cancer Relief Fouandation ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima,RBC.

Ni ibiganiro byahuje abakora mu nzego z’ubuzima n’abandi bafite aho bahuriye no kurwanya kanseri.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya Kanseri mu kigo Partners in Health, Dr Shyirambere Cyprien, avuga ko kuri ubu abarwayi ba kanseri batangiye kubona imiti n’ibindi gusa hakiri zimwe imbogamizi zitandukanye.

Yagize ati “ Imbogamizi zihari ni uko kugira ngo imiti iboneke hazamo uruhare rw’’abafatanyabikorwa, ntabwo iyo miti iragera ku rutonde rw’imiti ubwisungane mu kwivuza yishyura , ibyo bigateza imbogamizi ku barwayi ba kanseri.”

Yajomeje ati “ Icyo dusaba uyu munsi ni uko iyi miti ya kanseri, yajya ku rutonde yishyurwa na mituweli kuko izindi serivisi za kanseri haba guca mu cyuma ,  byishyurwa n’ubwisungane mu kwivuza.”

Dr Shyirambere Cyprien avuga ko ikindi kigikomereye abarwayi ba kanseri ari uko abaganga b’inzobere mu Rwanda bakiri bacye .

Ati “ Umubare w’abaganga b’inzobere mu kuvura kanseri uracyari mucye, turasaba ko uwo mubare wakongerwa, tunashimira leta y’u Rwanda ko hamaze gutangira porogaramu zitandukanye zo kwigisha kanseri ariko turasaba ko hakongerwamo imbaraga.”

- Advertisement -

Umuyobozi w’umuryango Women’s cancer Relief Fouandation wita kuri kanseri y’ibere n’inkondo y’Umura, Barinda Jean paul, avuga ko iyo umuntu agaragaweho kanseri ahita atangira gutakaza ikizere cy’ubuzima bityo bahisemo gushyiraho amatsinda akurikirana aba bantu bahuye n’ubu burwayi.

Ati “Urwo rugendo rero hari benshi barunanirwa bakirutangira, iyo tubashije kubimenya hakiri kare, mu bufasha dufite cyangwa tugakora n’ubuvugizi, uwo muntu turamufasha iyo bigaragaye ko adafite ubushobozi, kukamufasha muri urwo rugendo kugeza igihe bigaragaye ko afite kanseri cyangwa atayifite, yaba afite tugakomezanya urwo rugendo rwo kwivuza.”

Avuga ko hari amatsinda y’abigeze kurwara kanseri cyangwa bakize bafasha abo batangiye kugaragaza ibimenyetso kugira ngo adatakaza ikizere cy’Ubuzima.

Avuga kandi  ko iyo kanseri  yitaweho kare ivurwa igakira.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana indwara za kanseri mu gihugu , rikorera mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, mu ishami ry’indwara zitandura, Maniragaba Theonetse,  avuga ko   Mituelle itishyurira zimwe muri serivisi za kanseri gusa hari gutekerezwa uko yakongererwa ubushobozi.

Ati “  Mituelle ni ikigega cy’igihugu cyita ku baturage , kibavuza, aho ubushobozi bwacyo ntabwo bwari buhagije kugira ngo babashe kwita ku barwayi abari bo bose harimo n’indwara zitandura. Ariko binyuze mu buvugizi, Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’izindi nzego , hemejwe itsinda ry’indwara n’ibizajya bihabwa abarwayi barwaye kanseri binyuze muri mituelle.  Ubu turi mu kwiga uko iyo miti yazagezwa ku banyarwanda , tukaba twizeye ko iyo miti irimo Chimiothelapie,tukaba twizeye ko mu minsi micye bizongerwamo .”

Ku kijyanye n’abaganga bakiri bacye avuga ko hari kwigwa uko mu mwaka utaha hazatangira ishami rya kaminuza rishinzwe kwigisha kubaga ibere bityo bikazafasha.

Ati “ Kugeza ubu dufite abaganga babiri , twavuga ko dufite umwe kuko ari we w’Umunyarwanda ,abandi n’abaganga baba barize ibyo kubaga bisanzwe , bakaba bahabwa amahugurwa mato yo kubaga kanseri. Ntabwo ari ibintu bikorwa umunsi, dushimira igihugu cyacu , hakiyongera kaminuza zigisha ubuganga ariko binyuze mu bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda , ubu hanaze gushyirwaho gahunda ko mu mwaka utaha hazatangira ishami rishinzwe kwigisha abaganga babaga iby’ibere.

Kugeza ubu mu Rwanda iBitaro bya Gisirikare biri i Kanombe n’ibya  Butaro ni byo bitanga serivisi ziri ku rwego  rwo kuvura kanseri.

Abari mu nzego z’ubuzima baganiriye ku cyakorwa ngo barandure kanseri

UMUSEKE.RW