Ubushinwa bwabwiye Biden ko butazashondana na Trump

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Xi Jiping na Joe Biden mu nama muri Peru

Xi Jinping, Perezida w’Ubushinwa, ubwo yahuraga na Joe Biden usigaje iminsi mike muri White House, yemeje ko azakorana neza na Donald Trump utegereje gufata ubutegetsi muri Amerika muri Mutarama 2025.

Abo bategetsi babiri bahuye kuri uyu wa Gatandatu mu nama ngarukamwaka ya Asia-Pacific Economic Cooperation (APEC) iri kubera muri Peru.

Impande zombi zemeranyije ko hari ibitaragenze neza mu mibanire yabo mu myaka ine Perezida Joe Biden amaze ku butegetsi.

Ariko bose bishimiye ko hari intambwe imaze kugerwaho mu kugabanya gushyamirana ku bintu bimwe na bimwe, nko ku bibazo by’ubucuruzi no ku kibazo cya Taiwan.

Muri iyo nama iri kubera i Lima muri Peru, Perezida w’Ubushinwa yavuze ko gahunda yo kubana neza na Amerika itarahinduka.

Yagize ati: ‘Ubushinwa bwiteguye gukorana neza n’ubutegetsi bushya bwa Amerika mu gukomeza kuganira, gufashanya no gushaka ibisubizo by’ibyo tutabona kimwe.’

Ni mu gihe Joe Biden we yavuze ko guhangana hagati y’ibyo bihugu bya rutura bidakwiriye kuvamo intambara, ahubwo bikwiye kuba umwanya wo gushaka ibisubizo ku bibazo bihari binyuze mu biganiro no mu bufatanye.

Yagize ati: ‘Iyo ni yo nshingano yacu, kandi mu myaka ine ishize, nibaza ko twerekanye ko bishoboka kugira umubano nk’uyu.’

Mu gihe Biden amaze ku butegetsi, habayeho gushondana hagati ya Amerika n’Ubushinwa, ahanini bapfuye Taiwan ndetse n’ibikorwa byo kunekana mu by’ubucuruzi no mu by’igisirikare.

- Advertisement -

Abahanga muri politiki bavuga ko umubano wa Amerika n’Ubushinwa ku butegetsi bwa Trump ushobora kuba mubi kuruta ibindi bihe.

Bavuga ko Ubushinwa bufite umutima uhagaze kubera ko Trump ari umuntu uhindagurika nk’igicu, ku buryo bigoye kumwizera.

Ni mu gihe kandi Trump yiyemeje kongera imisoro kugera kuri 60% ku bintu byose byinjira muri Amerika bivuye mu Bushinwa.

Trump kandi yashyize mu nzego z’ububanyi n’amahanga n’iz’umutekano abategetsi bakomeye badasanzwe bacana uwaka n’Ubushinwa.

Ubwo Donald Trump aheruka ku butegetsi, yise Ubushinwa ‘Igihugu cy’Igikeba’, ndetse umubano warangiritse cyane mu gihe cya COVID-19, ubwo Trump yavugaga ko ari virusi y’Ubushinwa.

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW