Umugabo birakekwa ko yiyahuriye muri Kasho

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN

RUSIZI: Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi yemeje ko umugabo wari ufungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe, yasanzwe yiyahuye arapfa.

Uwapfuye yitwa Iremaharinde Ibrahim wo mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gihundwe, Umurenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi.

Iremaharinde yari yajyanywe kuri Sitasiyo ya Polisi ku i saa saba z’ijoro ryakeye kubera guteza umutekano muke ubwo yarwanaga n’umugore we.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure yabwiye UMUSEKE ko uwo mugabo yiyahurishije umushumi yari ahambirije ipantalo yari yambaye.

Ati “Nibyo, umufungwa witwa Iremaharinde Ibrahim w’imyaka 29 wari wafashwe mu ijoro ryakeye azira guteza umutekano muke no gukubita uwo bashakanye, yitabye Imana nyuma yo kwimanika muri kasho ya polisi ya Kamembe akoresheje umushumi yarahambirije ipantalo yariyambaye”.

Uyu muvugizi wa Polisi (SP) Karekezi yakomeje yihanganisha umuryango wagize ibyago avuga ko iperereza rikomeje.

Yakomeje agira ati “Turihanganisha umuryango wa nyakwigendera, iperereza ryimbitse ryatangiye kugira ngo hamenyekane impamvu n’imiterere y’ibyabaye,amakuru arambuye azatangazwa iperereza nirirangira”.

MUHIRE DONATIEN
UMUSEKE.RW i Rusizi