Umukino wo Koga: Mako Sharks yongeye kwiharira ibihembo – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu mikino ya shampiyona y’umukino wo Koga yabereye muri Green Hills Academy, ikipe ya Mako Sharks Swimming Club ifite abakinnyi bakomeye, yongeye kwegukana imidari myinshi biyihesha kuba iya mbere.

Ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ugushyingo 2024, ni bwo habaye shampiyona y’umukino wo Koga. Iyi mikino yabereye muri Pisine iherereye mu kigo cy’amshuri cya Green Hills Academy. Amakipe 11 aturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda, ni yo yari yitabiriye.

Abarimo Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Nelly Mukazayire, uwari uhagarariye Komite Olempike ku Isi IOC member] mu Rwanda, Rwemarika Félicite, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Munyana Cynthia, bari muri benshi bari baje kureba iyi mikino.

Nyuma yo kurushanwa mu nyogo zitandukanye, ikipe ya Mako Sharks Swimming Clu, ni yo yabaye iya mbere nyuma yo kwegukana imidari ya Zahabu 46, iya Feza 40 n’iy’umuringa 25, maze yose hamwe iba imidari 111. Iyi kipe yagize amanota 3,324,50.

Ikipe ya Vision JN yabaye iya Kabiri n’amanota 913. Kigali Sporting Swimming Club yafashe umwanya wa Gatatu n’amanota 868, Cercle Sportif de Karongi iba iya Kane n’amanota 664.50 ikipe ya Rwamagana Canoe & Aquatics Club, ni yo yabaye iya nyuma n’amanota icyenda yonyine.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga Uhoraho wa Minisiteri ya Siporo, Nelly Mukazayire, yashimiye ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, abatoza, ababyeyi ndetse n’abakinnyi ku mbaraga izi mpande zose zishyiramo mu guteza imbere uyu mukino mu Rwanda.

Uyu muyobozi yakomeje abasaba gukomeza kuzamura uyu mukino ndetse abizeza ubufatanye bwa Minisiteri ya Siporo mu bikorwa bitandukanye by’iri shyirahamwe. Yabijeje kandi kongera Ibikorwaremezo bya Siporo yo Koga hagamijwe kuzamura uyu mukino.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda, Munyana Cynthia, yashimiye buri umwe wagize uruhare ngo iyi mikino ibashe kuba, harimo abakinnyi, abatoza, abayobozi b’amakipe ndetse n’ababyeyi b’abana bitabiriye mu byiciro bitandukanye. Yashimiye kandi abafatanyabikorwa babashije kuba hafi ya RSF, ariko anasaba abakinnyi gukomeza gukorana umwete n’umurava kugira ngo mu gihe bazaba bagiye guhagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga, bazabashe kuhaseruka neza.

IOC member, Rwemarika Félicite, yashimiye ubuyobozi bw’iri shyirahamwe ku bwo gukomeza kuzamura uyu mukino biciye mu bato ariko kandi abasaba kuzaguma muri uwo mujyo wo kuzamura abakiri bato kuko ari wo musingi w’iterambere rya Siporo iyo ari yo yose.

- Advertisement -

Nyuma y’iri rushanwa, hazatoranywa abakinnyi beza bazahagararira u Rwanda muri shampiyona y’Isi [World Aquatics Championship 2025] izabera i Budapest tariki ya 10-16 Ukuboza uyu mwaka.

Mako Sharks Swimming Club, yongeye kugaragaza ko ikomeye
Umuyobozi wa RSF, Munyana Cynthia, yishimanye n’abakinnyi bahize abandi
Mako Sharks si kenshi uzasanga yegukanye imidari mike
IOC member, Rwemarika Félicite, nawe yagiranye ibihe byiza n’abakinnyi
Rwemarika ubwo yarimo atanga ibihembo
Abakinnyi bahize abandi babishimiwe
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Nelly Mukazayire yashimiye RSF
Umuyobozi wa RSF, Munyana Cynthia, yashimiye buri umwe wabigizemo uruhare ngo iri rushanwa rigende neza
Impano z’abakinnyi umukino wo Koga, zo ziruzuye
Barushanyijwe mu nyogo zitandukanye

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *