UWASE Henriette, ni umukobwa, ndangije kwiga mu ishuri ryigenga rya Kigali (ULK), muri Civil Engineering Department, Construction Technology. Nkaba narifuje gusangiza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda by’umwihariko abatuye Umujyi wa Kigali umushinga mfite akaba ari na wo nakozeho nandika igitabo (FYP). Umushinga wange uvuga ku buryo twagabanya ubucukike bw’imodoka ndetse n’impanuka zibera mu muhanda ziturutse ku banyamaguru bambuka umuhanda bakoresheje zebra-crossings, harebwa uburyo bwo guhanga ibishya hubakwa ibiraro by’abanyamaguru aribyo twita Pedestrian bridges mu ndimi z’amahanga.
Uwo mushinga wange witwa ENHANCING TRAFFIC FLOW AND SAFETY THROUGH INNOVATIVE IMPLEMENTATION OF PEDESTRIAN BRIDGES (CASE STUDY NYABUGOGO).
Ni umushinga uherereye mu mujyi wa Kigali, Akarere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kimisagara, Akagali ka Kimisagara, umudugudu wa Nyabugogo.
Kuki uyu mushinga ari ngombwa?
Impamvu iri inyuma yo guhitamo uyu mushinga wange wuko hajyaho uburyo abanyamaguru bambuka umuhanda, bakoresheje ibiraro byabagenewe, by’umwihariko n’impamvu nahisemo Nyabugogo. Hari mu mwaka wa 2021 nari ndi mu rugendo mva mu Ntara y’Amajyepfo, ubwo navaga muri bisi nagombaga gufata moto nerekeza aho ntuye, nabonye abantu bashungereye ahantu hamaze kuba impanuka hariya mu mihanda ya Nyabugogo, gusa ikintu numva nibuka neza ni uburyo abasanzwe bahakorera akazi kabo ka buri munsi basubiragamo ijambo rimwe bati “Ngo naho hari hamaze kabiri pe!”. Ukumva ni ibimenyerewe ko Nyabugogo hataca igihe nta mpanuka ihabereye, naribajije nti ‘ese ubu nta gisubizo cy’ibi?’
Ubwo nageraga mu mwaka wa nyuma natangiye kwibaza umushinga nzakoraho. Naribajije nti “Ese ni iki nka sosiyete Nyarwanda tudafite, ariko na none dukeneye ndetse cyane.” Ubwo nahise nibuka impanuka nabonye Nyabugogo, ndavuga nti dukeneye uburyo mu duce tumwe na tumwe turimo ubucucike, by’umwihariko nka Nyabugogo hashyirwaho ibiraro by’abanyamaguru (Pedestrian bridges) bizajya bifasha abantu kwambuka hatabayeho gukoresha uburyo busanzwe bwo kwambukira muri zebra-crossings, kuko bamwe birengangiza ibimenyetso byo mu muhanda, ndetse utibagiwe umuvuduko w’abatwara ibinyabiziga na wo ukiri hejuru, bikaba intandaro y’impanuka za hato na hato.
Impamvu nahisemo Nyabugogo si uko nahabonye impanuka gusa, ahubwo Nyabugogo ni umutima w’ingendo mu mujyi wa Kigali, ni hagati aho ingendo nyinshi zitangirira, ni naho zirangirira bitewe n’umubare munini w’abantu bakoresha imihanda ya Nyabugogo, ibisubizo byari bisanzwe nka Zebra-crossings, traffic-lights (feu-rouge) ntibigishoboye kuba byacunga neza umutekano w’abanyamaguru, ndetse n’abatwara ibinyabiziga mu buryo bwizewe, kandi buhoraho.
Nkurikije ibiganiro nagiranye na bamwe mu banyamaguru bakoresha imihanda ya Nyabugogo mu buryo buhoraho, nasanze ibiraro by’abanyamaguru (pedestrian bridges) ari igisubizo iteka bahoze bifuza. Akaba ari na yo mpamvu nsaba ababifite mu nshingano gufasha ko uyu mushinga washyirwa mu bikorwa kugira ngo hongerwe umutekano mu muhanda ku banyamaguru, ndetse n’abatwara ibinyabiziga.
Uko ibiraro byabanyamaguru biteye naho biherereye
- Advertisement -
Bigaragara mu mashusho agaragaza uyu mushinga, ni ibiraro bibiri. Icya mbere ni ikiraro cyambukiranya umuhanda kikaba kiri iruhande rwa Equity Bank Branch Nyabugogo. Ni ikiraro kigizwe n’ingazi enye (4 Stairs), eshatu muri zo zifite ubugari bwa metero imwe n’igice (1.5m) naho kimwe gifite metero eshatu, kikagira na Ramps ebyiri zakoreshwa n’abafite ubumuga, cyangwa abageze mu zabukuru.
Ikiraro cya kabiri ni ikiraro gifite ishusho y’uruziga ni ikiraro giherereye mu mahuriro y’imihanda, umuhanda umanuka uva ku Kimisagara, umuhanda uva ku Giti cy’Inyoni, umuhanda uva Gatsata ndetse n’umunda ukomeza ujya ku Muhima, iki kiraro kikaba gifite ingazi umunani, ndetse na ramps enye (8 Stairs and 4 Ramps).
Icyo uyu mushinga umariye sosiyete nyarwanda by’umwihariko abakoresha imihanda ya Nyabugogo ndetse n’ahandi haba ubucucike bwinshi, uyu mushinga uzongera ubwiza n’umwimerere w’ibikorwa remezo mu mujyi wa Kigali.
Uzagabanya impanuka zibera mu muhanda ku kigero cya 90%. Uyu mushinga uzatanga akazi ku bantu benshi mu ngeri zose mu gihe uzaba ushyizwe mu bikorwa.
Icyo numva uyu mushinga uvuze ku banyeshuri biga cyangwa bateganya kwiga Civil Engineering muri UPI (Ulk Polytechnic Institute) ndetse n’ahandi: Ni inzira ifunguye kuri bose mu gutinyuka gukora ibinti bisa nkaho bigoye, ariko bifitiye sosiyete akamaro.
Ikindi abanyeshuri biga Civil Engineering mu gihe bahitamo imishinga bazakoraho bandika ibitabo, bazajya bibanda mu guhanga udushya kurusha uko byakorwaga mbere.
Nsoza kurino ngingo ntanga inama ku banyeshuri by’umwihariko abiga Civil Engineering mu gihe cyo kwa ndika ibitabo, bajya bahitamo imishinga bagendeye mu guhanga udushya kuruta gusubiramo ibyakozwe kuko ari byo byumvikana, cyangwa se byoroshye, turi ba Injiniyeri (we are civil Engineers), ntekereza ko dufite inshingano mu iterambere ry’igihugu cyacu, ndetse no hanze yacyo.
Umwanzuro
Kubaka ibiraro by’abanyamaguru Nyabugogo ni iterambere ry’ibikorwa remezo, bizakemura ibibazo byinshi byugarije abanyamaguru ndetse n’abashoferi, nkurikije Kigali City Master Plan 2050 (Transport plan). Uyu mushinga urashoboka, gusa ntitwakwirengagiza ko bitewe n’uburebure bwa Ramps, hari ibikorwa byari bihasanzwe byasaba impinduka, gusa na yo ntoya cyane, kuko nk’urugero ikiraro cya kabiri kiri mu ishusho y’uruziga gifite 37 diameter (umurambararo) urumva hari impinduka nto yabaho.
Ibyifuzo k’umushinga wange; icya mbere ndagiha umujyi wa Kigali (City of Kigali) gushyira uyu mushinga mu bikorwa, no kuwutera inkunga.
Icyifuzo cya kabiri ku bushakashatsi bunoze Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) ndayisaba gushimangira no kumenya neza ibyifuzo by’abanyamaguru ku bibazo byabo kugira ngo hamenyekane ahantu hanyaho hashyirwa ibiraro by’abanyamaguru.
Ndasaba nashishikariza abakobwa by’umwihariko abiga Civil Engineering gutinyuka bagafata iya mbere mu iterambere ry’igihugu, ndetse no hanze yacyo bahanga udushya.
Ndasoza nshima by’umwihariko BLUE FOX Ltd ku bumenyi bw’ibanze yampaye nifashishije mu gukora uyu mushinga wange, ndashimira kandi ULK Polytechnic Institute ku bumenyi yaduhaye.
UMUSEKE.RW