Virusi ya Marburg ishobora kumara umwaka mu masohoro

Inzego z’ubuzima zitangaza ko Virusi ya Marburg ishobora kumara igihe kinini kigeze ku mwaka iri mu bice by’umubiri wa muntu n’amatembabuzi arimo amarira, amasohoro n’amashereka.

U Rwanda rukomeje urugamba rwo guhangana n’Icyorezo cya Marburg, inzego z’ubuzima zikomeza gutanga amakuru kuri iyi ndwara ngo abantu bayabone babashe kwirinda no kurinda abandi.

Ubwo kuri uyi wa Gatanu, tariki ya 1 Ugushyingo 2024, Dr. Nkeshimana Menelas, umukozi muri Minisiteri y’ubuzima yari mu kiganiro Waramutse Rwanda kuri Televiziyo y’u Rwanda, yavuze ko imiterere ya Virusi ya Marburg idasanzwe, kuko ishobora gusigara mu bice by’umubiri mu gihe kirenga umwaka.

Yagize ati “Imiterere y’iyi virusi ntisanzwe, umuntu aza yazahaye, virusi irimo kororoka afite umuriro mwinshi, tukamuvura ibyo byose bigakira. Ariko hari ibice by’umubiri bishobora gusigaramo virusi mu gihe kirerekire gishobora kurenga n’umwaka, ariko ntibivuze ko umuntu arwaye, afite umuriro, azahaye, umuntu aba ameze nk’abandi bose.”

Dr Nkeshimana yasobanuye ko umuntu wakize Virusi ya Marburg aba ashobora kwanduza mu gihe atitwararitse.

Yatanze urugero nko mu gihe yaba agiye kwivuza amaso, bagakenera kumubaga, aho ngo ashobora no kwanduza undi binyuze mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, binyuze mu masohoro, ko kandi iyo virusi itinda no kuva ma mashereka.

Yavuze ko abantu bakize icyorezo cya Marburg bazakomeza gukurikiranwa mu gihe cy’umwaka ko kandi ubu amakuru ajyanye na Marburg azajya atangazwa kuri gahunda ngarukacyumweru aho kuba ngarukamunsi.

Minisiteri y’ubuzima isaba abakize Marburg kwirinda ibi imibonano mpuzabitsina idakingiye, kwirinda kujugunya agakingirizo ahantu hashyira abandi mu kaga ko kwandura, ndetse no kwirinda konsa umwana.

Kuva tariki 27 Nzeri, mu Rwanda habonetse abantu 66 barwaye Marburg, muri abo 49 barakize, 15 bahitanwa nayo.

- Advertisement -

U Rwanda rwakajije ingamba zo kurinda abaturage harimo gushaka inkomoko y’iyo virusi byaje no kumenyekaba ko yavuye mu ducurama tuba mu buvumo ikinjira mu muntu.

U Rwanda kandi rukomeje gutanga inkingo za Marburg aho, hamaze gutangwa inkingo 1629.

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW