Abakunzi ba Joyous Celebration basohoye itangazo bavuga ko batashimishijwe n’imitegurire y’igitaramo cy’iri tsinda ryo muri Afurika y’Epfo bakoreye mu Rwanda.
Ni igitaramo cyabaye ku cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2024, muri BK Arena ariko kitabirwa ku kigero gito.
Iki gitaramo cyo guhimbaza Imana, kitabiriwe n’abari baturutse hirya no hino ku Isi, iri tsinda rigihuriramo na Gentil Misigaro na Alarm Ministries.
Mu itangazo basohoye kuwa 30 Ukuboza 2024, bavuze ko Sion Communications na Zaburi Nshya Events, bari bateguye iki gitaramo ibyo bakoze ari ‘ikimwaro’ kuri bo kubera imitegurire yacyo itarashimishije aba banyamahanga bari bacyitabiriye.
Batangaje ko batanejejwe no kuba barateze bakava mu bihugu byabo bakaririmbirwa nayo indirimbo zitageze no ku 10.
Itangazo rigira riti “Byari agasuzuguro kuri twe, ku bafana ba Joyous Celebration. Ni gute muzana iyi korali ivuye muri Afurika y’Epfo kuririmba indirimbo zitageze ku 10. Abantu bigomwe igihe cyabo, amafaranga bava mu bihugu byabo nka Kenya, Tanzania, Uganda, Botswana, Angola, Burundi na Congo, bitabiriye igitaramo.”
Bakomeje bavuga ko byari byitezwe ko imiryango ya BK Arena yabereyemo igitaramo yagombaga kuba ifunguye Saa Sita z’amanywa, igitaramo kigatangira Saa Cyenda, ariko ntabe ari ko bimera kuko aba bafana binjiye Saa Kumi n’Imwe.
Ikindi banenze ni uko ahari handitse ku matike ko ariho bagombaga kwicara atariho bicaye.
Bati “Ibindi byicaro byaragaraga ubwo twaguraga amatike, tuba twarahisemo aho iyo tuba twarahashakaga, ariko aho twahisemo twahahisemo kubera impamvu.”
- Advertisement -
Itangazo rikomeza riti “ Abantu bagenze amasaha 26 ngo tubashe kureba Joyous Celebration hanyuma mutuma dutegereza kugeza saa yine z’ijoro (10H00 PM).
Mu byukuri twatakaje umwanya wacu tuva mu mahanga kuko abari baturutse hanze y’u Rwanda ntabwo twabonye icyo twari twishyuriye.”
Aba banenga kuba abandi bahanzi bagombaga kuririmba muri iki gitaramo bahawe umwanya munini, kandi atari bo mu by’ukuri bo bashakaga kureba bityo abateguye iki gitaramo bakwiriye gusaba imbabazi.
Bati “Dukeneye ko abari bateguye basaba imbabazi mu buryo bweruye, kuko ibyavuzwe n’uwari uyoboye igitaramo, ku rubyiniro ntabwo byari ugusaba imbabazi na gato.”
“Ntabwo byagereranywa no gusaba imbabazi, cyane cyane nyuma y’akababaro no kutenguhwa mwatugaragarije agasuzuguro mu buryo bwose ibi ntabwo aribyo twategeye. Twari dukwiriye ibyiza kurushaho nk’abafana b’inkoramutima ba Joyous Celebration. Mwaradutengushye cyane.”
Ubwo igitaramo cyari kigiye gusoza, Umushushyarugamba, Rene Patrick wari ufatanyije na Tracy umugore we, basabye imbabazi “ ku bitagenze neza harimo n’icyo bise ‘Logistique’ bityo bituma iri tsinda ritinda kuza ku rubyiniro.”
Iri tsinda ryari ryishimiwe, ryaririmbye indirimbo zaryo zigera kuri eshanu zirimo n’iyo baririmbye mu kinyarwanda.
Nyuma yo kuririmba izo ndirimbo, uri mu bategura iki gitaramo yavuze ko impamvu bagiye kugenda ari uko kuwa 31 Ukuboza 2024, bitegura nabwo gukora ikindi gitaramo mu gihugu cyabo.
UMUSEKE.RW