Abakunzi ba Siporo bafashije Umubyeyi wagaragaye agendera hasi – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Biciye mu bakunzi ba Siporo batandukanye, umubyeyi wihebeye Rayon Sports ufite Ubumuga, Uwingabire Goreth, yasuwe ndetse ahabwa ubufasha butandukanye burimo n’igare ryo kugenderamo.

Tariki ya 7 Ukuboza 2024 ubwo Rayon Sports yakinaga na APR FC kuri Stade Amahoro, hagaragaye amafoto y’umubyeyi ufite Ubumuga wagenderaga hasi yambaye umwambaro uriho ibirango bya Rayon Sports.

Uyu mubyeyi witwa Uwingabire Goreth, wagaragaye ameze nk’ukuriwe, abakunzi ba Siporo bamugaragarije ko bamwishimiye kubera urukundo afitiye ruhago.

Nyuma y’uyu mukino, benshi mu bakunzi ba Rayon Sports bifuje kumenya ubuzima uyu mubyeyi abayemo ndetse uwitwa Shyaka Noella uzwi nka “Agapeti Gakonje” ku rukuta rwa X, yahise asaba ko uwaba azi neza Goreth yabahuza cyangwa hakagira umufasha kubona nimero ya telefone ye igendanwa.

Bidatinze, uyu mukobwa yagarutse avuga ko yamaze kubona iyi nimero ndetse banavuganye, ahita anatangiza uburyo bwo gukusanya inkunga yo gufasha uyu mubyeyi wari ukuriwe. Byatumye Noella asura uyu mubyeyi agaruka atanga ubuhamya bw’ubuzima abayemo.

Nyuma yo gukomeza gukusanya inkunga yo kumufasha, Shyaka yavuze ko Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yamubwiye ngo azajye ku Cyicaro gikuru cya RBC, gufatayo igare rigendamo abafite Ubumuga rikabafasha mu buzima bwa bo bwa munsi.

Shyaka Noella, abicishije ku rukuta rwe rwa X, yatangaje ko afatanyije n’abakunzi ba Siporo barimo bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports, basuye uyu mubyeyi bakamuha ubufasha bwegeranyijwe ndetse bakamushyira ibikoresho bimufasha nk’umubyeyi uheruka kwibaruka.

Uyu mukobwa yavuze ko hakusanyijwe amafaranga ibihumbi 865 Frw ariko banamuguriye ibikoresho birimo iby’isuku ndetse n’ibiribwa nk’umubyeyi wibarutse vuba. Yashimiye Ubuyobozi bwa Rayon Sports yagejeho igitekerezo cyo gufasha uyu mubyeyi, bagahita bacyumva.

Noella yashimiye abakunzi ba Siporo muri rusange babashije gufatanya kwegeranya ubu buashobozi ariko kandi ashimira cyane Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin wabashije kumuha igare ryo kumufasha bitewe n’Ubumuga afite.

- Advertisement -

Goreth wari wasazwe n’ibyishimo kubera urukundo yeretswe, yashimiye abagize uruhare bose mu kubonera ubu bufasha ndetse abasabira imigisha ituruka kuri Nyagasani.

Ibikorwa byo gufasha abakeneye ubufasha, si ubwa mbere bikozwe biciye ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko urubuga rwa X ruri mu zihutisha amakuru. Ibi bikunze gukorwa n’abakunzi ba Siporo mu Rwanda mu ngeri zitandukanye.

Uwingabire Goreth yasuwe ashyiriwe ibikoresho birimo iby’isuku ndetse n’ibiribwa
Mu bamusuye, harimo abaturutse mu muryango wa Rayon Sports
Ni umubyeyi uherutse kwibaruka
Yanahawe umwambaro wa Rayon Sports

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *