Abanyarwanda bagiye guhabwa umuti ubarinda kwandura SIDA

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY

Bitarenze mu mpera z’uyu mwaka wa 2024, mu Rwanda haratangira gahunda yo gutanga umuti uzwi nka [cabotegravir long acting (CAB-LA)], urinda abantu kwandura SIDA.

SIDA ni kimwe mu byorezo bihangayikishije Isi, dore ko kuva mu 1983 ivumbuwe n’abaganga babiri, Dr. Luc Montagnier na Dr. Françoise Barré-Sinoussi bo mu Bufaransa, itarabonerwa urukingo.

Mu Rwanda, naho kuva yahagera ni imwe mu ndwara igenda ihitana abantu, abandi ikabashegesha.

Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya SIDA, inzego z’ubuzima mu Rwanda, zagaragaje ko mu mibare y’abantu banduye urubyiruko ari 35%.

Mu mwaka wose, imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ishimangira ko mu mwaka umwe abantu barenga 3200 bandura virusi itera SIDA, bakaba biganjemo urubyiruko.

Iyo mibare kandi ishimangira ko kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abantu basaga 230.000 bafite virusi itera SIDA, muri abo ababizi ni 96% ariko 98% muri abo bazi ko banduye bakaba bafata neza imiti igabanya ubukana.

Ni mu gihe mu bantu 100 bapfa buri munsi mu Rwanda, barindwi baba bishwe na SIDA, ndetse ko abantu icyenda mu Rwanda ku munsi bandura virusi itera SIDA.

Ingamba zashyizweho ngo ubwandu bushya bugabanuke, zirimo gutanga imiti ifasha abanduye ndetse no gushishikariza abantu kujya kure y’inzira zose umuntu yahuriramo na virusi itera SIDA, cyane hirindwa imibonano mpuzabitsina idakingiye.

Umuti urinda kwandura SIDA ugiye gutangira gutangwa

- Advertisement -

Inzego z’ubuzima mu Rwanda zivuga ko mu mpera z’uku kwezi ku Ukuboza ziteganya gushyira ahagaragara umuti uterwa mu rushinge ukarinda umuntu kwandura virusi itera SIDA, mu mujyo wo guhangana n’ubwandu bushya bwayo.

Uwo muti Guverinoma iteganya gukwirakwiza mu gihugu hose, ni umuti uzwi nka Cabotegravir (CAB-LA), ukaba umara igihe kirekire ukora akazi ko gufasha umubiri kugira ubudahahangarwa bubuza agakoko gatera SIDA kwinjira mu turemangingo no kororokeramo.

Inshinge ebyiri za mbere zifatwa mu byumweru bine bitandukanye, zigakurikirwa n’urushinge rumwe buri byumweru umunani bingana n’amezi abiri.

Mu gutanga uyu muti bizahera mu mavuriro abiri mu gihugu hitawe cyane ku bantu bafite ibyago byinshi byo kwandura sida. Abo barimo abakora uburaya, ababana n’abantu banduye SIDA, nyuma gahunda ikomereze hirya no hino mu gihugu.

Inzego z’ubuzima zivuga ko ko imiti ya mbere yamaze kugezwa mu gihugu, amatsinda y’abahuguriwe gutera inshinge na yo yiteguye.

Hari hashize igihe Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS, risaba ibihugu kwifashisha uwo muti nyuma y’uko mu 2022 ryemeje ikoreshwa ryawo.

Ku isi Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS/WHO) rigaragaza ko abanduye virusi itera SIDA bafite ubwandu ari miliyoni 39.9, iyi ni imibare yatanzwe mu mpera za 2023.

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *