Abanyenyanza baranenga ko Biguma atabazwa ubwicanyi bwo ku musozi wa Karama

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Abaturage batuye i Ntyazo babwiwe aho urubanza rwa Biguma rugeze

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 bo mu karere ka Nyanza baranenga ko Hategekimana Philippe alias Biguma ko atazabazwa ibyabereye ku musozi wa Karama.

Mu gihugu cy’Ubufaransa hakomeje kubera urubanza mu bujurire bwa Hategekimana Philippe Manier alias Biguma aho yajuririye icyemezo cy’urukiko rwa Rubanda, rwari rwamukatiye igihano cy’Igifungo cya burundu rwamuhamije ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 bavuga ko ku musozi wa Karama uri mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza hiciwe imbaga y’abatutsi mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Bavuga ko Hategekimana Philippe Manier alias Biguma yagize uruhare mu bwicanyi bwahabereye gusa uruhande rw’abaregera indishyi bari basabye urukiko ko Biguma yanaryozwa ubwicanyi bwabereye ku musozi wa Karama.

Bavuga ko urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rwanze icyo cyemezo ruvuga ko no mu rubanza rw’ibanze, Biguma ataburanye ku bwicanyi bwabereye I Karama.

Ni icyemezo kitashimishije bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu karere ka Nyanza.

Umwe yagize ati”Kuba Biguma atazabazwa ibyabereye i Karama n’ikibazo kuko ubwicanyi bwahabereye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 yabugizemo uruhare bityo yarakwiye kubibazwa”.

Undi nawe yagize ati”Ni uko ntacyo umuntu yahita akora gusa kuba Biguma atazabazwa ibyabereye i Karama kandi byose abizi yari n’umutegetsi ntibyari bikwiye yarakwiye kubibazwa”.

Perezida wa Ibuka mu karere ka Nyanza NIYITEGEKA Jean Baptiste avuga ko banyotewe no kubona ubutabera muri uru rubanza rwa Biguma nubwo atabajijwe ibyabereye i Karama kandi yarakwiye kubibazwa.

- Advertisement -

Yagize ati”Mbere ntiyabibajijweho n’ubundi ibyaha biramuhama akatirwa igihano cy’igifungo cya burundu ari nacyo kiruta ibindi bityo n’ubu twizeye ubutabera ko n’ubundi azahamwa n’ibyaha agakatirwa burundu”.

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 bo mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza n’ubundi bavuga ko tariki ya 1 Gicurasi 1994, muri Karama hagabwe igitero cy’abajandarume n’impunzi z’abarundi bica abatutsi bari bahahungiye babarirwa hagati y’ibihumbi 27 na 30, Bakavuga ko Biguma yagize uruhare muri ubwo bwicanyi.

Biguma ashinjwa kandi kwica uwari Burugumesitiri wa Komini Ntyazo witwaga Nyagasaza Narcisse.

Urubanza rwa Biguma mu bujurire biteganyijwe ko ruzarangira tariki ya 20 Ukuboza 2024.

Perezida wa Ibuka I Nyanza avuga ko bizeye ubutabera mu rubanza rwa Biguma

Theogene NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW i Nyanza