Abasirikare 35 b’u Burundi biciwe muri Congo

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson

Raporo ya LONI yagaragaje ko ingabo z’u Burundi zahuriye n’uruva gusenya muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho abasirikare bagera kuri 35 bicyo gihugu bishwe n’abarwanyi ba RED-Tabara.

Iyo raporo yasohowe ku wa 29 Ugushyingo 2024, ivuga ko abo basirikare bishwe hagati ya taliki ya 25 Nzeri na 26 Ukwakira 2024.

Muri iyo mibare hiyongeraho abagera kuri 15 bakomeretse bikomeye barimo n’umuyobozi wungirije w’ingabo z’u Burundi zoherejwe mu Burasirazuba bwa RD Congo.

Ni mu gihe umutwe wa RED-Tabara nawo wemeza ko mu gitero bagabweho n’Ingabo z’u Burundi ku wa 25 Nzeri cyasize abasirikare 20 b’u Burundi bishwe.

Uyu mutwe uvuga ko ku wa 26 Ukwakira 2024, mu kindi gitero bagabweho muri Kivu y’Amajyepfo, bishe abasirikare b’u Burundi 15.

Ingabo z’u Burundi ziri muri Kivu y’Amajyepfo hashingiwe ku masezerano yashyizweho umukono mu mwaka ushize. Ubutumwa nyamukuru bwazijyanye ni ubwo guhiga abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro nka RED-Tabara na FOREBU ihamaze imyaka igera ku munani.

U Burundi busa nk’aho aribwo busigaye ari inshuti y’akadasohoka ya Tshisekedi nyuma yo kwitazwa n’abandi bakuru bo mu bihugu by’akarere, bagerageje ibishoboka byose ngo intambara na M23 irangire mu bwumvikane ariko Tshisekedi akabyanga.

NDEKEZI JOHNSON/ UMUSEKE.RW