AMAFOTO: Amakipe y’u Rwanda akubutse mu mikino Nyafurika y’Abakozi yakiranywe urugwiro

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kwegukana ibikombe bine mu mikino Nyafurika ihuza Abakozi yabereye i Dakar muri Sénégal, amakipe yari ahagarariye u Rwanda yageze i Kigali agaragarizwa urukundo no gushimirwa ku bwo guhesha ishema Igihugu mu mahanga.

Tariki 18-22 Ukuboza 2024 i Dakar muri Sénégal, haberaga imikino Nyafurika y’Abakozi ihuza ibigo biba byaritwaye neza mu Bihugu bya bo. U Rwanda rwari ruhagarariwe n’amakipe umunani mu mikino y’umupira w’amaguru, Basketball na Volleyball.

Biciye kuri Immigration yegukanye ibikombe bibiri birimo icy’umupira w’amaguru, Volleyball mu bagabo, REG yegukanye icya Basketball mu Bagore na RRA yegukanye icya Volleyball mu Bagore, u Rwanda rwatahanye ibikombe bine. Amakipe yari ahagarariye u Rwanda, yageze i Kigali yose maze yerekwa urukundo.

Mu ijoro ryo ku wa 23 Ukuboza 2024, ni bwo aya makipe yari asesekaye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cy’i Kanombe. Mu baje kuyakira, harimo ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda [ARPST], Ushinzwe Umutungo ndetse n’umukozi uhoraho muri iri shyirahamwe. Uretse aba kandi, hari bamwe mu bakozi b’Ibigo byari byitabiriye iyi mikino, bari baje kwakira bagenzi ba bo no kubereka urukundo.

Biteganyijwe ko imikino Nyafurika y’umwaka utaha, izabera i Alger muri Algérie mu Ukwakira.

Ati yoooo… mwarakoze
Mu babakiriye harimo Ubuyobozi bwa ARPST
Bageze i Kigali mu ijoro ryashize
Immigration yatahanye ibikombe bibiri
Abakinnyi ba Immigration bagaragazaga ibyishimo
RRA yatahanye igikombe ku nshuro ya Kabiri mu mikino Nyafurika
Amasura ya bo yarimo akanyamuneza
Beretswe urukundo bageze i Kigali
Batahanye ishema
Buri umwe yari icyo yabwira Abanyarwanda
Visi Perezida wa ARPST (ubanza iburyo), Kayiranga, yari yaje kubakira
Bakirijwe indabo nk’ikimenyetso kibagaragariza ko babishimiye
Gatera Jean Damascène Ushinzwe Siporo muri CHUB, yari yaje kwakira ikipe ya bo yatsindiwe ku mukino wa nyuma wa Basketball na REG
Ku nshuro ya mbere bitabiriye aya marushanwa, CHUB yatahanye umwanya wa Kabiri
Bose bishimiraga ko bagarutse amahoro

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *