Aruna Madjaliwa yatandukanye na Rayon Sports

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwemeje ko Aruna Moussa Madjaliwa atagifatwa nk’umukinnyi w’iyi kipe yo mu Nzove.

Kuva yayisinyira amasezerano, Aruna Moussa Madjaliwa ukomoka i Burundi, hari ibyo atagiye yumvikanaho n’ubuyobozi bwa Rayon Sports.

Bimwe mu byazamuye umwuka mubi hagati y’uyu mukinnyi n’ubuyobozi bwa Gikundiro, ni uburyo avuga ko ikipe itigeze imuvuza ndetse ntinamuhembe ubwo yari yaragiye kwivuriza iwabo.

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwo, bwamufashe nk’uwataye akazi nyuma y’uko bamubwiye kwivuriza mu Rwanda akanga, kandi bavuga ko uburwayi bw’umukinnyi bwemezwa n’umuganga w’ikipe.

Ubwo yaganiraga na Radio Rwanda, Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadée, yemeje ko Madjaliwa atagifatwa nk’umukinnyi w’iyi kipe.

Uyu Muyobozi kandi, yanahereyeho yemeza ko ibiganiro hagati y’iyi kipe na Malipangu Théodore, byabaye ariko hari ibikibura ngo abe yaba umukinnyi wa bo.

Gikundiro iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 33 mu mikino 13 imaze gukina.

Aruna Moussa Madjaliwa agiye kumara imyaka ibiri muri Rayon Sports

UMUSEKE.RW