CAF yahembye Abanya-Afurika bitwaye neza mu 2024 – AMAFOTO

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF, yahembye abakinnyi b’Abanya-Afurika barimo Ademola Lookman ukinira Atalanta yo mu Butaliyani n’ikipe y’Igihugu ya Nigeria, wahize abandi mu mwaka wa 2024 mu bihembo bitangwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF.

Ijoro ryo ku wa 16 Ukuboza 2024, ni bwo hatanzwe ibihembo ku bakinnyi b’Abanya-Afurika mu bagabo n’abagore, bitwaye neza kurusha abandi. Aha kandi hahembwe abatoza bitwaye neza kurusha abandi mu byiciro byombi. Ni umuhango wabereye mu gihugu cya Maroc, witabirwa n’Abanyabigwi barimo Seidou Keita ukomoka muri Mali, Fadiga ukomoka muri Sénégal n’abandi.

Rutahizamu wa Super Eagles na Atalanta yo mu Butaliyani, Ademola Lookman, ni we wabaye Umunya-Afurika wahize bagenzi be muri uyu mwaka wa 2024. Uyu musore yafashije ikipe ye kwegukana igikombe cya Europa League, yabaye umukinnyi w’umwaka muri Atalanta, aza mu ikipe y’umwaka y’abitwaye neza muri Europa League ndetse yatsinze ibitego bitatu wenyine ku mukino wa nyuma wa Europa League ubwo bahuraga na Bayern Leverkusen.

Muri uyu mwaka, Lookman amaze gutsindira Atalanta ibitego 16 mu mikino ya shampiyona na Champions League. Ni umusore kandi wafashije cyane Super Eagles kubona itike y’Igikombe cya Afurika yamaze kubona ubu.

Abandi bahembwe:

Lamine Camara w’Umunya-Sénégal, yabaye umukinnyi mwiza w’umwana mu cyiciro cy’abahungu. Ronwen Williams wa Mamelodi Sundwons na Afurika y’Epfo, yabaye umunyezamu mwiza w’umwaka mu Bagabo, mu gihe mu Bagore, Umunyezamu mwiza wa 2024 yabaye Chiamaka Nnadozie wa Paris FC n’ikipe y’Igihugu ya Nigeria.

Abakinnyi bitwaye neza mu makipe [Inter-clubs], harimo Sanaa Mssoudy wa FAR Rabat muri Maroc mu cyiciro cy’abagore mu gihe mu bagabo yabaye Ronwen Williams wa Mamelodi Sundwons. Mu cyiciro cy’abato mu bakobwa, Doha El Madani wa FAR Rabat yo muri Maroc, ni we wahize bagenzi be. Umukinnyi wabaye mwiza mu Bagore, yabaye Umunya-Zambia, Barbra Banda ukinira Orlando Pride yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ikipe y’Igihugu ya Nigeria y’Abagore, ni yo yahize izindi mu cyiciro cy’Abagore mu gihe Côte d’Ivoire yahize izindi mu cyiciro cy’abagabo. Mu cyiciro cy’amakipe [Clubs], Al Ahly yo mu Misiri, ni yo yabaye nziza kurusha izindi muri uyu mwaka, mu gihe mu cyiciro cy’abagore, TP Mazembe yahize izindi.

Umutoza w’umwaka mu Bagabo, yabaye Emerse Faé wa Côte d’Ivoire nyuma yo kwegukana Igikombe cya Afurika giheruka mu gihe mu Bagore yabaye Lamia Boumehdi utoza TP Mazembe nyuma yo kwegukana CAF Women Champions League.

- Advertisement -

Abakinnyi 11 beza bitwaye neza muri uyu mwaka mu cyiciro cy’Abagabo, harimo André Onana [Cameroun], Achraf Hakimi [Maroc], Khalidou Koulibaly [Sénégal], Chancel Mbemba [DRC], Mohamed Kudus [Ghana], Sofyan Amrabat [Maroc], Franck Kessié [Côte d’Ivoire], Yves Bissouma [Mali], Mohamed Salah [Misiri], Victor Osimhen [Nigeria], Adomola Lookman [Nigeria].

Abakinnyi 11 beza muri uyu mwaka mu cyiciro cy’Abagore, harimo Andile Dlamini [Afurika y’Epfo, Umunyezamu], Michelle Alozie [Nigeria], Karabo Dhlamini [Afurika y’Epfo], Osinachi Ohale [Nigeria], Lebohang Ramalepe [Afurika y’Epfo], Linda Motlhalo [Afurika y’Epfo], Rasheedat Ajibade [Nigeria], Ghizlane Chebbak [Maroc], Barbra Banda [Zambia], Asisat Oshoala [Nigeria] na Tabitha Chawinga ukomoka muri Malawi.

Ademola Lookman ni we wabaye umukinnyi mwiza w’umwaka muri Afurika
Ni igihembo yishimiye
We na Barbra bahize abandi
Barbra yahize bagenzi be b’abakobwa
Ni umuhango warimo abantu basobanutse
Williams yabaye umunyezamu mwiza w’umwaka
Hakimi ni uku yaje yambaye
Keita wagize ibihe byiza muri Mali, yari muri uyu muhango
Hakimi ntajya asigana na mama we

UMUSEKE.RW