Gasabo: Hatanzwe insimburangingo n’inyunganirangingo ku bana bafite ubumuga

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Love With Actions bizihije umunsi Mpuzamahanga w'abafite ubumuga hatangwa insimburangingo n'inyunganirangingo

Ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ukuboza 2024, hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga,abana batanu biga  ku ishuri Good Shepherd Academy riherereye mu Murenge wa Bumbogo,mu karere ka Gasabo,bahawe insimburangingo .

Ni igikorwa cyakozwe n’Umuryango Love with Actions ufasha  kandi ugakorera ubuvugizi abana bafite ubumuga .

Umuryango Love With Actions, usanzwe ukorera mu Murenge wa Bumbogo na Nduba, muri Gasabo mu bikorwa bifasha abana bafite ubumuga bo mu miryango ikennye.

Usibye kuba hatanzwe insimburangingo n’inyunganirangingo, hanasezerewe abana batanu bavuwe bagakira.

Nsekanabo Jobu  ni umubyeyi ufite umwana w’imyaka umunani  ufashwa n’uyu muryango Love With Actions.

Asobanura ko umwana we yagize ubumuga nyuma yo kugwirwa n’inzu.

Uyu mubyeyi wo mu Murenge wa Nduba, umwana we  yari amaze imyaka ine ahabwa ubufasha n’uyu muryango ariko yasezerewe nyuma yo kubona ko ari gukira .

Uyu mubyeyi yishimira ko uyu muryango wamugobotse nyuma yo gusiragiza ahantu hatandukanye yarabuze umufasha.

Ati “ Batangiye bamugorora kuko ukuguru kwari kwaragoramye kubera ko yagendaga apfukamye.Barumuvuza arakira, babona amaze kugororoka, baravuga ngo ntabwo bihagije reka tumushakire inyunganirangingo. “

- Advertisement -

Akomeza ati “ Aho bigeze turashimira uyu muryango kuko byari bikomeye . Si nibyo gusa kuko bagiye badufasha, abagore bacu kwihangira imishinga,kwiteza imbere.”

Uhagarariye Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga ,NCPD, mu Murenge wa Bumbogo,Akingeneye Orga,avuga ko kuba hatanzwe insimburangingo n’inyunganirangingo , ari ibikorwa bibaremamo ikizere.

Ati “Inyunganirangingo n’izunganira za ngingo zitakabasha gukora ariko ibikorwa bakoze, ibikoresho babafashije ni nko kubaremera ikizere. Babyifashishe babasha kuzamura imibereho yabo ya buri munsi.Ni i bibafasha , bibereka ko hari ibindi bintu bakora kugira ngo abana babo nabo bagire ubuzima bwiza. “

Umugenzuzi w’Uburezi mu Murenge wa Bumbogo,Abimana Antoinette, avuga ko yishimira kuba ababyeyi batagiheza abana bafite ubumuga mu ngo ahubwo babageza ku mashuri kugira ngo nabo imibereho ihinduke.

Ati “Kera wasangaga ababyeyi banga kugaragaza umwana ufite ubumuga, ugasanga barahera mu nzu, ariko uyu munsi uko bihagaze, nk’iki kigo usanga gifite urutonde rw’abantu bifuza serivisi z’abantu bafite ubumuga . Ni igikorwa twishimiye uyu munsi kandi  twizera ko n’abantu bakeneye serivisi zitandukanye bazazigeraho.”

Umuyobozi w’Umuryango Love With Actions, Kubwimana Gilbert yavuze mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi Mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga, bifatanyije n’abana bafashwa n’uyu muryango n’abiga ku kigo cya Good Shepherd Academy cyashinzwe na Love with Actions.

Kubwimana avuga ko Uyu muryango watanze inyunganirangingo zitandukanye zirimo n’udutebe  dufasha abana bafite ubumuga bw’ingingo kudahera mu buriri.

Ati “Ni mu rwego rwo kugira ngo dufasha umubyeyi uhawe kariya gatebe,abashe gufasha wa mwana we , ntagume  mu buriri akingiranye, amushyire no hanze yote akazuba, arebe uko hameze.”

Asobanura kandi mu gusezerera abana , hagamijwe no kwakira abandi bagikeneye ubufasha butandukanye.

Yasabye ababyeyi bagikingirana abana bafite ubumuga kubireka ahubwo bakabashyira ahagararaga kugira ngo nabo babashe kwitabwaho.

Umuryango Love With Actions ubu ufasha abana 74. Barimo 38 bo mu Murenge wa Bumbogo  n’abandi 36 bo mu Murenge wa Nduba. Gusa hari abandi bagitegereje gufashwa n’uyu muryngo.

Umwana wahawe inyunganirangingo yishimiye ko abonye ibizamufasha

Abana barushaho gusabana, bakanezerwa
Hatanzwe inyunganirangingo zirimo udutebe dufasha kudahezwa mu buriri
Akingeneye Orga,avuga ko kuba hatanzwe insimburangingo n’inyunganirangingo , ari ibikorwa bibaremamo ikizere
Hakaswe umutsima wo kwishimira uyu munsi w’abantu bafite ubumuga

UMUSEKE.RW