Gicumbi: Imikino yahindutse iturufu mu guhindura inyumvire y’abaturage

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Hatanzwe igikombe ku makipe yitwaye neza

Imidugugu 19 yari mu marushanwa mu Murenge wa Giti yasoje imikino kuwa 21 Ukuboza 2024, hagaragazwa uruhare rwa siporo mu guhindura imyumvire y’abaturage.

Muri aya marushanwa hananyuzwa ubutumwa bugamije gushishikariza abaturage isuku,kurwanya ihohoterwa, ibibazo byo guta ishuri, kurwanya ibiyobyabwenge, inda zitateganijwe n’ Ibindi.

Muri uyu Murenge hasojwe amarushanwa y’umupira w’amaguru, aho imidugugu 19 ibarizwa mu tugari dutatu yahataniraga igikombe ku makipe abiri arimo iyabakobwa n’iyabahungu.

Nyiraneza Providence utuye muri uyu Murenge avuga ko kuba  bahuriza hamwe urubyiruko cyane cyane mu biruhuko, bibarinda kujya kuzerera.

Ati” Iyi mikino ifasha abana bacu kutazerera ngo bajye mu tubari n’ahandi bajya bagashukwa ugasanga batewe inda zitateganijwe, banyweye ibisindisha, natwe ababyeyi iyo tuhageze tuhumvira ko hari imidugugu ivugwaho guhiga iyindi mu kwitabira Ejo heza, gahunda zo gutanga ubwisungane mu kwivuza, tukaboberaho tukikubita agashyi kuko aritwe bifitiye akamaro “.

Habimana Eric we agira Ati” Amarushanwa adufasha kukonjora abakinnyi mu tugari, bidufasha kutajya mu biyobyabwenge ariko kandi ninaho twumva inama z’ ubuyobozi tukabasha kujya gutanga imiganda mu baturage badafite ubushobozi kuko urubyiruko turi imbaraga z’ igihugu”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Giti, Bangirana Jean Marie Vianney avuga ko muri uyu murenge hakiri ibibazo bigendanye n’ ingo zadafite uturima tw’igikoni, ubwiherero budasakaye, ihohoterwa rikorerwa abangavu n’ Ibindi bityo ko iyo babahurije hamwe bataha hari ubutumwa bahakuye.

Ati “Gutegura amarushanwa bidufasha kubaha ubutumwa twifuza kubagezaho kuko baza bose kandi ari inzego zitandukanye. Urubyiruko n’ abakuze, turacyafite ingo zidafite uturima tw’igikoni n’ ibindi bibafasha mu buzima bwa buri munsi, iyo bahuriye ku kibuga turabaganiriza kandi bagatahana ubutumwa banishimira insinzi z’ utugari tuba twahatanye”.

Yongeraho ko muri aya marushanwa aba yateguwe ari n’aho bakura abakinnyi bafite impano bikabafasha gutegura amakipe ahagararira Umurenge muri Shampiyona  Kagame CUP ahatanirwa ku rwego rw’ Umurenge.

- Advertisement -

 

UMUSEKE.RW

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *