Goma: Wazalendo yishe umwana w’imyaka itatu

Mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Mujyi wa Goma, umusirikare wo mu mutwe wa Wazalendo yishe arashe umwana w’imyaka itatu.

Yamurasiye mu Nkambi y’impunzi ya Bulengo, aya makuru aka yemejwe na Kapend Kamand Faustin uyobora Umujyi wa Goma, wavuze ko mu nkambi hacitsemo igikuba, ariko bakomeje kumushakisha.

Yagize ati “Umwicanyi ari kumwe natwe. We n’abo bari kumwe dukomeje kubashakisha.”

Wazalendo ni itsinda ry’abitwaje intwaro bagizwe n’abahoze mu nyeshyamba n’imitwe y’iterabwoba, irimo Nyatura CMC, APCLS, PARECO-FF, NCD-Renové na FDLR, ‘bihurije hamwe ngo bahangane n’abarwanyi ba M23.’

Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yigeze kubazwa ku rugomo n’ibyaha bikorwa n’abo barwanyi.

Icyo gihe yasubije ko abashinja Wazalendo ibi byaha ari abatazi ukuri k’ubuzima abarwanyi bayigize ndetse n’imiryango yabo banyuzemo.

Yagize ati “Bamwe muri bo babonye ababyeyi babo basambanywa, bicwa cyangwa bacibwa imitwe. Ntabwo ari abantu batekereza nkawe nanjye. Byibuze ishyire mu mwanya wabo by’akanya gato. Birwanaho bakoresheje buri kintu cyose bafite.”

Gusa byaje guhinduka kuko ubu abo ni bo basigaye bakozanyaho n’Ingabo za Leta rimwe na rimwe, ndetse n’abasirikare ba UN bari mu butumwa bwa MONUSCO, cyangwa se bakiba abaturage ibyabo ndetse bakanica.

THIERRY MUGIRANEZA / UMUSEKE.RW

- Advertisement -