Hari abahahira amashuri banengwa kugura ibitujuje ubuziranenge

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Bamwe bakora ubucuruzi bw’imyaka n’abakora mu bubiko bwayo mu Karere ka Rubavu, baranenga bamwe mu bahahira ibigo by’amashuri kugura ibyo kurya bitujuje ubuziranenge, bagamije ‘gupyeta’ bikaba byateza abanyeshuri ibibazo.

Ni mu bukangurambaga, Ikigo cy’lgihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) gikomeje na gahunda igamije gufasha mu kunoza ubuziranenge bw’ibiribwa bigaburirwa abanyeshuri ku mashuri.

Ahanini bigendeye ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Tunoze ubuziranenge bw’ibiribwa dushyigikire ubuzima bwiza n’uburezi bufite ireme kuri bose.”

Ubwo bwakomerezaga mu Karere ka Rubavu, hari abacuruza imyaka batunze agatoki abahahira ibigo by’amashuri, ko bagura ibitujuje ubuziranege bigatuma abanyeshuri bamererwa nabi.

Uzanyinzoga Pennie utuye mu Murenge wa Gisenyi, yavuze ko rimwe ajya abona abaza mu isoko bagamije kwigurira ibya macye.

Yagize ati “Hari abaza bakagura ibya macye, bitogeje bagamije kwikuriramo ayabo cyangwa izindi nyungu.”

Ndagijimana Jean Pierre usanzwe ari umucuruzi w’imyaka muri Rubavu, yavuze ko ari kenshi abona hari abaza kugurira ibiribwa ibigo by’amashuri, ariko bakaza bishakira ibiciriritse.

Yagize ati “Ava ku ishuri ugasanga yarwaye inzoka, amibe twe nk’ababyeyi bikatugora. Inzego bireba zibikurikirane.”

Ndahimana Jerome, umukozi w’ishami rishinzwe gufasha inganda nto n’iziciriritse kubahiriza amabwiriza y’ubuzirangenge, yavuze ko ugura ibiryo bitujuje ubuziranenge agamije gusagura amafaranga, uretse kugira nabi aba anahombya igihugu.

Yagize ati “ Uguze ibitujuje ubuziranenge akoresheje amafaranga macye, ejo abana babiriye bakagira ibibazo, wibaza ko igihugu kizatanga amafaranga angana ate kuri abo bana? Ni ukuvuga uba uteje igihombo ahubwo kinini gishobora no kuganisha kubura ubuzima bw’abantu.”

- Advertisement -

Ndorimana yasabye abagura ibiryo kutitiranya amafaranga n’ubuziranenge, ko kandi RSB izakomeze gushishikariza abahahira ibiryo kugura ibyiza.

Ati “ Bareke kwitiranya amafanga n’ubuziranenge.”

Inzego zitsura ubuzirange mu Rwanda zikomeje gusaba ibigo by’amashuri kwita ku byo bigaburira abanyeshuri, dore ko ku mashuri bahamara umwanya munini.

RSB iherutse kuburira abatekera abanyeshuri bagashyira peteroli mu biryo bibwira ko birinda kurwara inzoka, ko ibyo bakora bitemewe n’amabwiriza y’ubuziranenge kandi ko bazahanwa.

NDEKEZI JOHNSON

UMUSEKE.RW i Rubavu

Igitekerezo 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *