Huye: Abafatanyabikorwa bashoye miliyari6Frw mu ngengo y’imari iheruka

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Perezida wa JADF avuga ko bagomba kugira uruhare mu bikorwa by'akarere

Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Huye (JADF) batanze miliyari esheshatu mu mafaranga y’u Rwanda angana na 18% by’ingengo y’imari yakorshejwe uyu mwaka.

Ayo mafaranga ari mu yo akarere ka Huye kakoresheje mu rwego rwo gufasha, no kwihutisha ibikorwa by’iterambere bishingiye ahanini muri gahunda ya NST2.

Ibi byagarutsweho mu nteko rusange yahuje  abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Huye, hamwe n’ubuyobozi bw’akarere, aho bareberaga hamwe ibyagezweho mu mwaka wa 2024-2025 ndetse n’ibiteganyijwe.

Abatuye mu Karere ka Huye bishimira ibyagezweho muri uyu mwaka wa 2024, birimo ibikorwa remezo, imitangire ya serivisi, ubuhinzi, uburezi ndetse n’ibindi.

Muri ibi bikorwa bitandukanye byagezweho, usanga abafatanyabikorwa b’akarere barabigizemo uruhare.

Perezida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Huye, Ugirumurera Cyprien yavuze ko ari mu rwego rwo  gukomeza gufatanya n’akarere kabo mu kwesa imihigo.

Yagize ati “Ayo mafaranga miliyari esheshatu yakoreshejwe mu bikorwa by’iterambere bitandukanye muri uyu mwaka.”

Umuyobozi w’akarere ka Huye Sebutege Ange ashima uruhare rw’abafatanyabikorwa b’aka karere mu iterambere.

Yagize ati “Uyu mwaka abafatanyabikorwa bagize uruhare rugaragara kuko baradufashije cyane.”

- Advertisement -

Kugeza ubu akarere ka Huye gafite abafatanyabikorwa 70, mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2024-2025 akarere ka Huye kakoresheje miliyari zirenga 33. Abafatanyabikorwa  batanze miliyari 6 zirenga mu mafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Huye yashimiye abafatanyabikorwa b’akarere
Abafatanyabikorwa biyemeje gufasha akarere mu bigenewe umuturage

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Huye

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *