Ibibuga bikinirwaho umupira mu Rwanda bikomeje gusenywa

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu gihe abana bifuza gukina umupira w’amaguru mu Rwanda bakomeje kuba benshi ndetse n’ababyeyi bakabashyigikira, aho bawukiniraho ho hakomeje kuba iyanga bitewe n’uko ibibuga bikomeje gusenywa na bike bihari ntibabihabweho uburenganzira buhagije.

Uko imyaka yicuma, ni ko ibikorwaremezo bya ruhago mu Rwanda birimo ibibuga, birushaho kuba bike. Ibi bigaragazwa n’ubwinshi bw’abana bafite impano yo gukina ruhago ariko bagikomeje kugorwa no kubura aho bakinira, cyane ko na bike bihari babihabwaho umwanya muto.

Abatoza abana ndetse n’ababyeyi, bakomeje guhangayikishwa n’uburyo na bike bihari bikomeje gusenywa umunsi ku wundi. Kuri ubu kimwe mu bibuga byari bifatiye runini urubyiruko rw’u Rwanda kizwi nka “Malariya”, na cyo cyamaze gusenywa ndetse abahakiniraga ntibaramenya ahandi ho kwerekeza.

Abatoza bahatorezaga abana ndetse n’andi makipe, bagiye kubona babona imishini zitangiye kukirimbura batanasobanuriwe ikintu na kimwe. Iki kiriyongeraho ibindi birimo icya Kabusunzu hazamukiye abakinnyi benshi ariko ubu kikaba cyarubatswemo amashuri.

Bamwe mu bahoze bakina ruhago mu Rwanda nk’ababigize umwuga, bavuga ko iyi ari imbogamizi ikomeye ku Iterambere ry’Umupira w’amaguru w’u Rwanda. Karim Kamanzi wakiniye Kiyovu Sports, APR FC ndetse akajya gukina ku Migabane irimo i Burayi na Aziya, yasabye Minisiteri ya Siporo n’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, FERWAFA, kuvugutira umuti iki kibazo kugira ngo abato babone aho bakinira hahoraho.

Ati “Ikintu nka Minisiteri ya Siporo, yagerageza ahantu hose hari ibibuga bakabibungabunga kugira ngo abana babashe kubona aho bisanzurira. Cyera umupira barawusuzuguraga ariko ubu ushobora gufasha aba bana, Igihugu ndetse n’imiryango bakomokamo. Turakomeza gusaba ababishinzwe nka Minisiteri ya Siporo kongera ibibuga byaba ari ibishoboka buri Mudugudu hakaba ikibuga.”

Karim yakomeje avuga ko uko umwana abona aho akinira, binamufasha kwirinda zimwe mu ngeso mbi zirimo kuba yakwijandika mu biyobyabwenge, ubujura n’izindi ngeso mbi zitabereye urubyiruko rw’u Rwanda.

Uyu mugabo wagize ibihe byiza agikina, yakomeje avuga ko bibabaje kandi biteye agahinda kubona abana babura aho bakinira nyamara ugasanga ibibuga birahabwa abashesha akanguhe ngo kuko bishyura icyo kibuga buri kwezi.

Yaba Umujyi wa Kigali ndetse n’Ikigo Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije mu Rwanda, REMA, nta rwego na rumwe rwifuje kuvuga impamvu y’isenywa ry’ikibuga cya “Malariya.” Gusa amakuru avuga ko iki kibuga kiri mu gishanga kimwe muri bitanu bigomba gushyirwaho ibyabugenewe.

- Advertisement -

Ikibuga cyo mu Rugunga ahazwi nka Maraliya hamaze gusenywa, hakiniraga amarerero ane yigisha abana umupira w’amaguru, ikipe zimwe zo mu cyiciro cya kabiri, iz’icya gatatu n’icya mbere zajyaga zihakorera imyitozo. Uretse izo kandi, amashuri ya École Française yahitorezaga ikanahakinira.

Ikibuga cyo mu Rugunga (Malariya) cyareze benshi, cyatangiye gusenywa
Karim Kamanzi usigaye warinjiye mu mwuga w’ubutoza, arasaba Minisiteri ya Siporo kongera ibibuga ngo abato babone aho bakinira

UMUSEKE.RW