Ibyo Abanyamuryango ba FERWABA bakwiye kwishimira kuri manda ya Mugwiza

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda [Ferwaba] bitorere umuyobozi mushya uzabayobora mu myaka ine iri imbere, abakurikiranira hafi uyu mukino mu Rwanda bahamya ko manda ya Mugwiza Désire iri kugana ku musozo, hari byinshi byo kuyishimamo.

Tariki ya 12 Ukuboza 2024, ni bwo Abanyamuryango ba FERWABA, batoye Komite Nyobozi yari iyobowe na Mugwiza Désire, yagombaga kubayobora mu gihe kingana n’imyaka ine iri kugana ku musozo wa yo. Ni imyaka ine yabayemo byinshi byo gushima mu mukino wa Basketball mu Rwanda n’ubwo hari ibitaragezweho kubera zimwe mu mbogamizi zitandukanye.

Mbere y’uko haba andi matora ya Komite Nyobozi ya FERWABA ateganyijwe kuzabera mu Nteko Rusange izaba tariki ya 21 Ukuboza uyu mwaka, hari ibyo abanyamuryango b’iri shyirahamwe bakwiye kuba bashimira ubuyobozi bucyuye igihe.

Mu byo kwishimira kuri iyi manda, harimo urwego rw’imikinire muri rusange ariko by’umwihariko makipe y’Igihugu mu byiciro byose uhereye mu bato. Ibi bisobanurwa neza n’aho yavuye n’aho ageze. Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yazamutseho imyanya igera kuri 12, bituma yicara ku mwanya wa 62 ku Isi, ubu yicaye ku mwanya wa 10 ku Mugabane wa Afurika.

Abangavu batarengeje imyaka 18 bo bazamutseho imyanya igera kuri 22 ku Isi, bituma bafata umwanya wa 45 ku Isi n’uwa 10 ku Mugabane wa Afurika. Ikipe y’Igihugu y’Abagabo, yo yicaye ku mwanya wa 90 ku Isi n’uwa 15 ku Mugabane wa Afurika. Ibi byose birasobanura ko urwego mu makipe y’Igihugu mu byiciro byose.

Yaba Basket isanzwe ihuza abakinnyi batanu ku bandi cyangwa batatu ku bandi, uyu mukino wagaragaje gutera imbere kuri iyi manda icyuye igihe.

Ikindi bishimira kuri manda ya Mugwiza, harimo Ibikorwaremezo byagiye byiyongera. Aha harimo Ibibuga byo gukiniraho umukino wa Basket biri hirya no hino mu Gihugu uhereye i Kigali.

Ibi byongera gusobanurwa kandi n’umwanya wa gatatu muri Afurika uherutse kuzanwa n’ikipe y’Igihugu y’bagore y’abakina imbere mu bihugu bya bo [FIBA Afro-CAN] ya 2023. Ikirenze kuri ibi kandi, ikipe y’Igihugu y’abagabo y’abakina ari batatu ku bandi, iherutse gutahana umwanya wa kabiri muri Afurika n’amanota 108, nyamara bashiki ba bo batahanye umwanya wa gatanu muri aya marushanwa n’amanota 46.

Nyuma y’uko mu 2021 u Rwanda ruteguye amarushanwa Nyafurika y’abagabo [FIBA Afro-Basketba] ndetse mu 2023 na bwo rukakira irushanwa nk’iri mu bagabo, FERWABA yakoze andi mateka yo kubasha kwakira amajonjora y’ibanze y’Igikombe cy’Isi cy’Abagore kizakinwa mu 2026.

- Advertisement -

Ibi byari amateka kuko iyi mikino bwari ubwa mbere ikiniwe ku Mugabane wa Afurika ariko bikaba umugisha ku Rwanda rwahise ruyakira. Icyo gihe u Rwanda rwageze muri ½. Ibi FERWABA ivuga ko biri mu byayieye imbaraga zo gukomeza kurushaho gutegura neza abakinnyi ku rwego mpuzamahanga.

Mugwiza aganira n’Itangazamakuru mu minsi ishize, yavuze ko mu byo yishimira biri mu byagezweho, harimo ibikorwa biteza imbere urubyiruko ndetse no kongerera ubumenyi abatoza batandukanye, byagezweho biciye mu mahugurwa atandukanye ariko hifashishijwe imikoranire na NBA Africa na Giant Africa.

Akomeza avuga ibi byafashije abakinnyi bakiri bato mu buzima bwa buri munsi bwa bo mu mukino wa Basket. Avuga kandi ko habayeho ibikorwa byo gukurikirana abakinnyi b’Abanyarwanda b’abanye-mpano batuye hanze y’u Rwanda, kugira ngo bazabashe kuba baza guha umusanzu Igihugu. Ibi byakozwe biciye mu buryo bwitwa “Instant Replay System [IRS] ndetse n’imfasha nyandiko z’Ikoranabuhanga mu gukurikirana buri munsi imyitwarire ya bo.

Kimwe mu bimenyetso bindi bigaragaza ko iyi manda yabaye nziza kuri Mugwiza n’abo bayoboranye, ni igihembo yaherewe muri FIBA Congres ya 2023 nk’Umuyobozi mwiza muri Afurika wabashije kuyobora neza Ishyirahamwe ayoboye. Bwa mbere kandi mu mateka y’u Rwanda, Pascale Mugwaneza yagizwe Umunyamuryango wa FIBA Central Board ndetse akaba umugore wa mbere wabashije kujya muri FIBA Africa Excutive Committee.

Uretse ibi byabashije kugerwaho, Désire yavuze ko ubwo Abanyamuryango bamutoraga muri manda iherutse, yari yabasezeranyije ko biciye mu bufatanye n’izindi nzego, hazabaho kongera Ibikorwaremezo kandi abona byagezweho. Aha yavuze ko ku bufatanye na Giant of Africa, NBA Africa ndetse na Minisiteri ya Siporo, habayeho kongera ibibuga bikinirwaho uyu mukino mu Rwanda.

Aha harimo ibibuga nka Lycée de Kigali [LDK] cyavuguruwe biciye mu bufatanye na NBA Africa na Giant of Africa. Hari kandi ibya Huye na Rubavu ndetse n’ibibuga biri ku Kimironko. Ibi bibuga byose biri ku rwego rwiza rwo gukinirwaho amarushanwa.

Nyuma ya byinshi iyi Komite Nyobozi ya Mugwiza yagezeho ndetse Abanyamuryango b’iri shyirahamwe bagakwiye bishimira, avuga ko mu gihe cyose azaba yongeye kugirirwa icyizere cyo guhabwa indi manda y’imyaka ine iri imbere, yazahindura shampiyona ikarushaho gukinwa kinyamwuga.

Ati “Intego yacu ni uguhindura shampiyona y’u Rwanda ikajya mu nzira ya kinyamwuga bihoraho.”

Yakomeje avuga ko ikindi kimuraje inshinga mu gihe yaba yongeye gutorwa, ari ukongera Ibikorwaremezo bikaba byinshi bityo bigafasha uyu mukino kurushaho gutera imbere.

Ati “Gushora mu Bikorwaremezo. Kuba nibura ibibuga 10 buri mwaka.”

Mugwiza yakomeje avuga kandi ko mu gihe Abanyamuryango ba FERWABA bakongera kumutora, bazafatanya kubyaza umusaruro ibyagezweho kugira ngo barusheho kuzamura uyu mukino ku rwego mpuzamahanga.

Ati “Ndamutse nongeye kugirirwa icyizere, intego yanjye ni ukubyaza umusaruro ibyagezweho no gukemura ibibazo bikigaragara ngo Basket y’u Rwanda igere ku rwego rwo hejuru rw’ubunyamwuga n’Iterambere rirambye. Icy’ingenzi mu by’banze, ni uguharanira ko shampiyona yacu ikinwa kinyamwuga ndetse ikaba urubuga rwiza rw’abakinnyi, abatoza ndetse n’abayishyigikora bakabasha kubyaza umusaruro impano za bo.”

Mu gihe Mugwiza yaba yongeye gutorerwa kuyobora iri Shyirahamwe, yaba ari manda ye ya kane. Bisobanuye ko kugeza ubu amaze imyaka 12 ari we muyobozi wa FERWABA.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ukuboza 2024, ni bwo Komisiyo y’Amatora iyobowe na Kayiranga Albert, yemeje abakandida bujuje ibisabwa, bemerewe kwiyamamariza kuyobora FERWABA.

Ku mwanya wa Perezida hari umukandia umwe rukumbi ari we Mugwiza Désiré usanzwe ari Perezida wa FERWABA kuva mu 2012.

Ni ku nshuro ya kane Mugwiza yiyamamarije kuyobora iri Shyirahamwe, aho yaherukaga gutorwa mu 2020, na bwo yari umukandida rukumbi.

Mugwaneza Pascale yongeye kwiyamamariza kuba Visi Perezida wa Mbere ushinzwe Umutungo nk’umukandia rukumbi naho Munyangagju José Edouard yiyamamariza kuba Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa.

Uyu mwanya wari umaze amezi ane nta muntu uwurimo, kuva muri Kanama ubwo Nyirishema Richard yagirwaga Minisitiri wa Siporo.

Muhongerwa Alice yiyamamaje ku mwanya w’Umubitsi, mu gihe Munana Aimé, Mugwaneza Claudette na Mwiseneza Maxime Marius biyamamarije imyanya y’Umujyanama mu mategeko, tekinike no guteza imbere impano z’abakiri bato, uko bose bakurikirana.

Munyangaju ubarizwa mu buyobozi bw’Ikipe ya Patriots BBC na Mwiseneza Maxime Marius usanzwe ari Umutoza Wungirije muri REG BBC, ni bo bashya batari basanzwe muri komite biyamamaje.

Mugwiza Désire ni we mukandida rukumbi ku bifuza kuyobora FERWABA

UMUSEKE.RW