Umujyi wa Kigali uri mu Mijyi muri Afurika irangwa n’isuku ahanini bigizwemo uruhare n’abakora isuku umunsi ku munsi ndetse n’ibigo bitandukanye bitwara imyanda mu ngo.
Umwaka ushize, Umujyi wa Kigali watoranyijwe nk’umujyi wa mbere muri Afurika mu mijyi 30 igaragaramo isuku muri Afurika ku rutonde rwakozwe na African Smart City Index.
Uru rutonde rwasohotse muri Nzeri 2023,mu nama yitwa Africa Smart City Investment Summit yabereye i Kigali,yari igamije kuzamura imijyi yo muri Afurika.
Icyakora, gahunda yo gutwara imyanda bigaragara ko itiranozwa neza ndetse igaragaramo ibibazo bitandukanye.
Bimwe mu bigarukwaho n’abakora iyo serivisi birimo ibijyanye n’uburiganya mu bigo bitsindira amasoko, gutinda gutwarira imyanda abaturage, ikibazo cy’imihanda micye ikoreshwa n’imodoka zabugenewe n’ibindi .
Umuyobozi w’ ikigo AGRUNI, gikusanya kikanatwara imyanda ku kimoteri cya Nduba, Ngenzi Shiraniro Jean Paul, yabwiye UMUSEKE ko kugeza ubu gutwara imyanda mu mujyi wa kigali bitaranozwa ahanini bitewe nuko nta buryo bunoze buhari bwo kuyicunga neza.
Ati “Iriya myanda iramutse icunzwe neza ishobora kubyazwamo ibindi bintu bishobora kuvamo ubukire ku buryo byanacunzwe neza na babaturage twishyuza , twakarekeye kubishyuza ahubwo ibivuye muri ya myanda batanze bikaba ari byo bidufasha gutwara ya myanda.”
Akomeza ati “ Ariko byacunzwe neza, umuntu akabitwara ku bwinshi umuntu akabibona, birashoboka . Ariko muri iki gihe ntabwo bishoboka.”
Ibigo bitwara imyanda bivugwaho gutinda kuyikusanya , habura iki ?
- Advertisement -
Ngenzi Shiraniro Jean Paul avuga ko gutinda kuza gukusanya imyanda mu ngo ahanini biterwa n’imihanda micye.
Ati “ U Rwanda rwacu rugenda rutera imbere umunsi ku munsi , iyo urebye imodoka ziri muri uyu mujyi buri mwaka zisa nk’izikubye kabiri .Mbere wabashaga kujya induba, ukaba wakoresha amasaha abiri kugenda no kugaruka . A riko ubu, imodoka ijya kumena, igakoresha amasaha atandatu bitewe n’umubyigano w’imodoka.”
Hari imihanda imwe n’imwe yagiye ifungwa , itagicibwamo n’amakamyo, bisaba kuzenguruka, hari amabwiriza agenda ashyirwaho kugira ngo hagabanywe umubyigano aho amakamyo afungwa saa moya (7h00) agafungurwa saa yine ( 10h00) cyangwa saa kumi,(16h00) akongera gufungurwa saa tatu z’ijoro (21h00).
Ibyo rero iyo wahuye n’abantu badashishoza n’amakamyo barayafunga, bigatuma na hahandi wagomba gukora , utahakora kubera ko wahuye n’ingorane mu nzira, wabuze aho uca.”
Umuhanda ujya i Nduba uracyagoranye
Ngenzi Shiraniro avuga ko kimwe mu bituma kandi batinda gutwara imyanda mu ngo bayerekeza i Nduba ari uko umuhanda ujyayo udakoze neza.
Ati “ Ikibazo cya mbere ni umuhanda umwe ujyayo udakoze, unyerera. Igihe cy’imvura niba imodoka imwe iguyemo, twese turahagarara.Ikimoteri nka kiriya cyagombye kugira byibuze imihanda ibiri. Mu gihe umwe wapfuye undi ugakoreshwa cyangwa igihe hari imodoka yitambitse hakaboneka inzira. Cyangwa hakaboneka ibimoteri bibiri.”
Ese birashoboka ko imyanda yaba imari ku baturage ?
Ngenzi Shiraniro ashimangira ko kugira ngo ibishingwe bigere aho biba imari ari uko abaturage babigiramo uruhare, biyemeza kuvangura imyanda.
Ati “ Icya mbere ni imyumvire kuri twe nk’abanyarwanda, kugira ngo bibe imari bisaba ko hari uburyo bibikwa. Tuvuge niba nzakoresha ikarito, ukaba wayanduje cyangwa wayimennyeho amazi, ntabwo iba ikiri imari iba yabaye umwanda . Hagomba kubaho kwigisha abantu, na ya myanda bititwa imyanda ahubwo bibe imari , bakigishwa bayibika, bayitandukanya ikiri mu ngo zabo n’uburyo bwo kuyitwara, igatwarwa mu buryo butandukanye.”
Umujyi wa Kigali uvuga iki ?
Umukozi w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ibijyanye no gucunga amazi n’imyanda, Eng Muhinda Arthur, atangaza ko ibibazo bihari biri kuganirwaho ku buryo byabonerwa igisubizo bidatinze.
Ati “ Twamenyesheje WASAC ndetse dusaba ko iyi kampani ikore amasaha 24. Batwizeza yuko mu cyumweru gitaha, WASAC igomba kudusubiza.”
Natwe turabizi ko ari ikibazo , bijyanye n’imihanda yacu mito. Twebwe nk’Umujyi wa Kigali , gushyira mu bikorwa turabishoboye. Icyo tuba dukeneye , amabwiriza aba ahari arasobanutse ku buryo ejo mu gitondo iyo batubwiye ngo turakora iki, turagikora. Ariko tugomba gukorana kugira ngo tugire umujyi wacu usukuye.”
Avuga ku muhanda ujya Nduba yagize ati “ Uriya muhanda ujya Nduba, tugiye gucishamo imashini, kugira ngo imodoka zigende.Ariko habonetse amafaranga ahagije ntabwo twabura gushyiramo kaburimbo kugira ngo bagende neza. “
Umukozi wa Transparency International, ishami ry’u Rwanda, Maniragaba Abias, avuga ko ibibazo by’akarengane bijyanye no mu gukusanya imyanda ijya i Nduba bigaragara bagiye kubikorera ubuvugizi.
Ati “ Ku rwego rwa Transparency dukora ubuvugizi. Ntabwo twabasezeranya ko tugiye guhindura ibintu aka kanya ahubwo ni buhoro buhoro. Nk’ibijyanye n’imitangire y’amasoko ni ibintu tugiye kwitaho cyane.”
UMUSEKE.RW