Ingabo za MONUSCO zongerewe umwaka mu kazi zirimo muri Congo

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Ingabo za MONUSCO mu bikorwa bya gisirikare byiswe SPRINGBOK (Photo Internet)

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, kemeje ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Congo zongererwa igihe kingana n’umwaka.

Icyemezo 2765 (2024) cyemerera MONUSCO igihe cy’umwaka cyatowe ku bwiganze busesuye.

MONUSCO iragumana inshingano yo kurinda abasivile, kwambura intwaro, gusubiza mu buzima busanzwe no kugarura ituze, no kongerera ubushobozi inzego z’umutekano.

Akanama ka UN gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi, kavuze ko gashyigikiye ko ibikorwa bya MONUSCO byagendana n’imyanzuro yafashwe n’Akarere, kagasaba Guverinoma ya Congo, MONUSCO n’ibihugu byagenwe na UN gukomeza ibikorwa bigamije kurangiza ubutumwa bwa MONUSCO.

MONUSCO iraguma muri Congo kugera tariki 20 Ukuboza, 2025.

Amateka ya MONUSCO ahera tariki ya 01 Nyakanga 2010, ubwo yashyirwagaho n’icyemezo 1925 cya UN isimbuye MONUC.

Iyi MONUC yo yari yashyizweho muri Nyakanga 1999, ishyizweho n’icyemezo 1279 cyo ku wa 30 Ugushyingo, 1999.

Abasesengura banenga ko uretse ubwinshi bw’ingabo zigize MONUSCO, imyaka ikabakaba 25 igiye kumara muri Congo Kinshasa itigeze igarura amahoro.

Akanama ka UN gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi kongeje MONUSCO manda y’umwaka

UMUSEKE.RW

- Advertisement -