Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’iza Congo

MUGIRANEZA THIERRY MUGIRANEZA THIERRY
Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’iza RDCongo

Umuturage umwe yapfiriye mu kurasana kwabaye hagati y’ingabo za Uganda (UPDF) ziri mu bikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

Uku kurasana kwabaye mu mpera z’icyumweru mu gace ka Idohu gaherereye muri teritwari ya Irumu muri Ituri, muri Kivu y’Amajyaruguru.

Okapi yatangaje ko ingabo za Uganda zarasanye n’iza Congo mu buryo bwo kwibeshya kuko ngo byabaye ubwo “Itsinda ry’abasirikare ba RDC na Uganda ryarindaga umutekano w’abakoraga umuganda muri santere ya Idohu, ku muhanda uhuza Komanda na Luna. Bagiye kubona bakabona abantu abafite intwaro baturutse mu ishyamba.”

Izo ngabo ngo zahise zibikangamo abarwanyi ba ADF, amasasu ahita atangira guhererekanwa,  byatumye umuturage umwe yitaba Imana ndetse abasirikare bane b’igisirikare cya Congo n’umwe wa Uganda barakomereka.

MUGIRANEZA THIERRY

UMUSEKE.RW