Ingufu Gin Ltd yatanze ubwasisi, yibutsa abantu kutanywera inzoga mu nda nsa

Binyuze mu kiganiro “Ni nde urusha undi?” cya BTN TV, uruganda rutunganya inzoga rwa Ingufu Gin Ltd rwahembye abarushije abandi gusubiza neza ibibazo bibarizwa muri icyo kiganiro, bahabwa agatubutse, abakunzi ba manyinya bibutswa kujya banywa inzoga bamaze gufata amafunguro.

Ibirori byo gutanga ibyo bihembo by’abatsinze muri icyo kiganiro kiyoborwa n’umunyamakuru Ndahiro Valens Papy, byabereye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 31 Ukuboza 2014.

Ikiganiro “Ni nde urusha undi” gitambuka buri kuwa kabiri no kuwa kane kuva saa kumi nimwe n’igice kugera saa kimi n’ebyiri(saa 5H 30-6H00),giterwa inkunga n’uruganda Ingufu Gin Ltd.

Ngendahimana Wellars wahize abandi, avuga ko iki kiganiro cyamuhinduriye ubuzima kuko atsindiramo amafaranga, ibyamufashije kwiteza imbere.

Ati ” Nta muntu utakwifuza gutsindira amafaranga. Bampaye amafaranga atari macye azamfasha gutera imbere no gusangira n’umuryango iminsi mikuru tunezerewe.”

Ntihabose Daniel nawe ati ” Nubwo nabaye uwa Gatatu, ndishimye cyane ku kuba uruganda rwacu rudahwema kutuzirikana. Nashishikariza abantu gukurikira ikiganiro kuko usibye gutyaza ubwenge baduha na ‘Cash’.

Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy, ukora iki kiganiro, yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda bwashyize imbaraga muri Politiki yo guteza imbere inganda no kuzamura ibikorerwa imbere mu gihugu.

Ati “Ubundi mbere ntibyagaho uwifuzaga inzoga nk’izi z’ama likeri byabaga ngombwa ko yurira indege ariko urabona ko twamaze gutera imbere, dufite izengerwa iwacu, zifite ubuziranenge.”

Akomeza agira ati “Ubusanzwe dutanga igihembo cy’umwaka kugira ngo abo twabanye muri uwo mwaka wose,tubashe kwinjira mu minsi mikuru isoza umwaka bafite uko bameze.”

- Advertisement -

Umuhanzi Senderi International Hit usanzwe ari ‘Brand Ambassador’ wa Ingufu Gin Ltd watanze ibihembo mu izina ry’ubuyobozi, avuga ko ibinyobwa byabo byujuje ubuziranenge kandi biyemeje kumara icyaka abakunzi b’agasembuye.

Ati ” Iyo uhisemo ibi binyobwa byacu uba uhisemo neza. Ahantu hose mu gihugu inzoga zacu zirahari ndetse no mu mahanga zirakunzwe kuko zambuka imipaka.”

Yishimira ko Ingufu Gin Ltd ari uruganda rw’Abanyarwanda by’umwihariko rukaba rutanga akazi ku rubyiruko rw’u Rwanda rukabasha kwiteza imbere mu buryo bufatika.

Senderi Hit avuga ko mu rwego rwo guha Abanyarwanda iminsi mikuru, hatanzwe poromosiya ku binyobwa by’uru ruganda.

Ati ” Iyo uhamagaye dufite imodoka izikuzanira ugatangira gucuruza kuri iyi poromosiyo twise ‘Dusangire umwaka’ twigije imbere ho ukwezi.”

Izi nzoga ziboneka ku isoko ryo mu gihugu hose, mu macupa manini n’amato kandi ziri ahantu hose hasanzwe harangurirwa ibinyobwa by’uruganda.

Senderi Hit yasabye abanywa agasembuye iteka kujya banywa bamaze kurya kuko kunywera inzoga mu nda nsa atari byiza na gato, abibutsa ko bagomba kunywa mu rugero kandi kizira kikaziririzwa guha inzoga utarageza imyaka y’ubukure.

Ibi bihembo bihabwa abakurikira BTN TV ariko bari hejuru y’imyaka cumi n’umunani, babazwa ibibazo bitandukanye byibanda kuri uwo muterankunga, utsinze agahabwa n’uru ruganda amafaranga y’uRwanda ibihumbi cumi na bitanu (15,000 FRW).

Buri mwaka haba igikorwa cyagutse harebwa abarushije abandi mu gusubiza neza bagahembwa agatubutse, inzoga z’iminsi mikuru ndetse n’indangaminsi.

Senderi Hit yasabye abantu kujya banywa inzoga bariye
Ngendahimana Wellars wahigitse abandi na Ntihabose Daniel wegukanye umwanya wa Gatatu

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Comments ( 1 )
Add Comment
  • lg

    izi nzoga zabaye imbata yibibi byose bibabaho abantu babaye imirambo kubera ibi biyobyabwenge aliko bihora byamamazwa nkaho hali undi mumaro bimarira abaturage uretse kwirirwa bashyingura abishwe nibyo bitindi byibiyobyabwenge aho kubica ngo barengere.ubuzima ahubwo birirwa ba byamamaza nyamara ubajije Rib cyangwa Polisi ibyaha biterwa nizo nzoga bakunwirako bitabarika ahubwo njye nibaza ko biruta kure ibyabanywa urumogi kuko umubare wabanywa ubwo burozi bufite Alcool mirongo nibo benshi aho kwamamaza ibifitiye abantu akamaro bamamaza ibyica abantu